“Serivise mbi yororwa n’uko uyihawe ayemera”-Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe asanga abantu bahabwa serivisi mbi bakabyemera aribo batuma gutanga serivisi mbi bidacika mu Rwanda.

Mu kiganiro cyo kugaragaza ibyo Guverinoma yagezeho mu gihe cy’amezi 3 ashize n’ibyo iteganya mu mezi 3 ataha, cyabaye kuri uru wa gatanu tariki 27/04/2012, Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko serivise nziza zigomba gutangwa hose kandi kuri bose,zigatangwa vuba kandi neza.

Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko ikibazo cya serivise mbi kizacika aruko uhawe serivise mbi ayanga kandi akanabitangariza inzego zibishinzwe kugira ngo utanga serivise mbi abihanirwe, utanga serivise nziza abishimirwe anabihemberwe.

Serivise z’ibiro bya Minisitiri w’Intebe zashyizeho nimero ya telephone itishyurwa (3014), uzajya uhabwa Service mbi azajya aterefona akabimenyesha Minisitiri w’Intebe. Imitangire ya serivise ni kimwe mu byaganiriweho mu mwiherero w’abayobozi bakuru wabereye i Gako mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka.

Bumwe mu buryo bwakoreshejwe mu gusuzuma imitangire ya serivise nziza ni ugusura ibigo ku buryo butunguranye hakarebwa imikorere yabyo bikagenda bigirwa inama zitandukanye; nk’uko Minisitiri w’Intebe yabigarutseho.

Ikindi cyakozwe ni ukuganira no gushishikariza abanyamahoteri, abanyamabanki, abatwara abagenzi, abayobozi b’ibitaro n’ahandi hanyuranye hatangirwa serivise kurushaho gutanga serivise nziza no kwakira neza ababagana kandi vuba.

Abanyarwanda barasabwa guharanira guhabwa no gutanga serivise nziza aho ariho hose kandi buri wese akagira uruhare mu kuba igisubizo cy’imitangire ya serivise nziza.

“Ni uburenganzira bwa buri muntu guhabwa serivise nziza kandi ajye agira n’uruhare mu gutangaza amakuru ku hatangwa serivise mbi”; nk’uko Minisitiri w’Intebe yabishimangiye.

Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi yatangaje ko serivise nziza igomba kuba umuco kuri buri wese, mu kuyitanga no kuyihabwa.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka