Senateri Uwizeyimana arasaba abantu kugira imyumvire myiza ku Rwanda

Senateri Uwizeyimana Evode arasaba Abanyarwanda kugira imyumvire ingana kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ no ku gukunda u Rwanda, kuko iyo imitekerereze isumbanye, bigoranye kugera ku bumwe burambye.

Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko u Rwanda abantu batuyemo ari narwo rubarimo ibintu byaba ari amahoro
Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko u Rwanda abantu batuyemo ari narwo rubarimo ibintu byaba ari amahoro

Senateri Uwizeyimana asobanura ko ‘u Rwanda turimo’ nk’Igihugu Abanyarwanda batuyemo, rutanga amahirwe angana ku Banyarwanda, ariko ‘u Rwanda ruturimo’ ari imyumvire n’imyitwarire ya buri umwe imbere ya mugenzi we.

Iyo myitwarire ikaba ari imwe mu bishobora gutuma Abanyarwanda babana mu mahoro bunze ubumwe igihe biyumva ko bose basangiye ibyiza by’Igihugu, cyangwa igakurura amakimbirane igihe hari bamwe bitwara nabi bagashaka no kwikwizaho ibya bagenzi babo, kandi ko icyo gihe baba bahemukiye u Rwanda nk’ingobyi ibahetse.

Mu kiganiro yagejeje ku bagize ihuriro ry’ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Ruhango, Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko hari ubwo Abanyarwanda bigeze kubaho bari umwe, ariko bakaza gutandukanywa n’amacakubiri kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Politiki y’Igihugu igaragaza ko Abanyarwanda bahisemo kuba umwe, nk’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame abigarukaho.

Asobanura ko Igihugu kitagira ubumwe kidashobora gutera imbere, kandi ko intambwe imaze guterwa mu kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda ishimishije n’ubwo hakiri imbogamizi, kuko urugendo rw’Ubumwe bw’Abanyarwanda rukomeje.

Senateri Uwizeyimana avuga ko mu Gihugu kirimo abantu bakoze Jenoside, abarangiza ibihano bahawe ku byaha bya Jenoside barimo gutaha, n’abiciwe imiryango muri Jenoside, abarokotse Jenoside batarabona amacumbi, kuba hari amakuru ataratangwa ku hajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside, byose bishobora gusubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge.

Aho ni naho Senateri Uwizeyimana ahera avuga ko abantu bakwiye kwibaza niba u Rwanda barimo ari narwo rubarimo.

Agira ati “Niho nsaba Abanyarwanda kwibaza niba u Rwanda turimo n’u Rwanda ruturimo ari bimwe, kuko niba mu bo tuba twicaranye, benshi muri bo ari abafite imyumvire ya rwa Rwanda rwa mbere ya 1994 rwatugejeje ku mahano ya Jenoside, u Rwanda rw’ivanguramoko n’irondakerere, rubaye ari rwo rukiri mu mitima ya benshi byaba ari ikibazo”.

Yongeraho ati “Na ziriya raporo dusomerwa z’uko ibintu bimeze ariko n’abazisoma bakaba bafite imyumvire itandukanye n’ibyo basoma, u Rwanda barimo kuvuga rutandukanye n’urwo bafite mu mutima. Aho niho nibaza niba u Rwanda turimo ari narwo ruturimo, ari uko bimeze ibintu byaba ari amahoro, niba bitandukanye turacyafite urugendo rurerure”.

Senateri Uwizeyimana avuga ko kuba u Rwanda rufite amategeko ahana ibyaha bya Jenoside n’ingangabitekerezo yayo, ari imwe mu nzira yo kugarura ku murongo abagerageza guhembera amacakubiri bashaka gutandukira politiki y’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Naho ku kijyanye no kuba hari abatarabohoka ngo basabe imbabazi abo bahemukiye muri Jenoside, kandi ugasanga hari imanza Gacaca zitararangira, Senateri uwizeyimana asaba ko hakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo intambwe imaze guterwa idasubira inyuma.

Avuga ko nk’umuntu wakoze muri Minisiteri y’Ubutabera imanza Gacaca zisigaye atari nyinshi, kandi harimo kurebwa uko zarangizwa vuba, kugira ngo abarangirizwa imanza baruhuke mu mutima bumve ko bahawe ubutabera.

Avuga ko igihe cyose Isi ikiriho n’ikibi kitazacika, kandi abantu bakwiye gutekereza mu buryo bwagutse ko ikintu kibi kitabuza n’ibyiza kubaho, bityo ko ibisitaza n’ibirangaza bikorwa na bamwe badashakira u rwanda amahoro, bidakwiye guhabwa umwanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka