Senateri Mureshyankwano ahamya ko u Rwanda rukize ku mabuye y’agaciro

Senateri Mureshyantwano Marie Rose yemeza ko mu Rwanda hari amabuye menshi y’agaciro, ko abavuga ko rwaba ruyiba mu gihugu cy’abaturage ari ukwirengagiza ukuri, cyangwa kutagira amakuru.

Senateri Mureshyantwano yemeza ko mu Rwanda hari amabuye y'agaciro menshi
Senateri Mureshyantwano yemeza ko mu Rwanda hari amabuye y’agaciro menshi

Senateri Mureshyankwano, abitangaje nyuma yo gusura uturere tw’Intara y’Iburengerazuba ahacukurwa amabuye y’agaciro, agasanga hari amabuye menshi, ndetse hari n’ataracukurwa ashingiye ku buhamya yahawe n’abayacukura.

Aganira na Kigali Today yagize ati “Maze igihe nzenguruka mu Ntara y’Iburengarazuba dusura ahacukurwa amabuye y’agaciro, ibyo twiboneye dutangira ubuhamya, u Rwanda rufite amabuye menshi. Ibi bitandukanye n’abavuga ko u Rwanda rukura amabuye y’agaciro mu bindi bihugu, ni ukubarabeshya kuko n’ayo mu Gihugu cyacu tutararangiza kuyacukura.”

Amwe mu mabuye Mureshyankwano avuga ko yabonye yiganjemo gasegereti, zahabu, worufuramu, lithium n’andi menshi.

Akomeza avuga ko mu biganiro yagiranye n’abacukura amabuye y’agaciro, bamubwiye ko nta kibazo bafite cyo kuyabura, ahubwo ikibazo gihari ari uburyo bwo kuyacukura.

Agira ati “Kimwe mu kibazo cyugarije ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni uburyo bwo gucukura, kuko baracyakoresha uburyo bwa gakondo kandi butuma amabuye menshi atakara. Ikindi kibazo gihari ni ukumenya aho amabuye aherereye, ku buryo abacukura bahita bayageraho batabanje gushakisha.”

Abacukuzi b'amabuye y'agaciro bemeza ko badateze kuyabura
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bemeza ko badateze kuyabura

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli giherutse gutangaza ko mu butaka bw’u Rwanda harimo amabuye y’agaciro atandukanye, afite agaciro ka Miliyari zirenga 150 z’Amadorali.

Abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’Ubukungu n’Imari, barimo kuzenguruka uturere ducukurwamo amabuye y’agaciro bareba ibibazo biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, n’icyo bimariye abaturage.

Mu Karere ka Rubavu abadepite basanze mu mezi atatu hamaze gucukurwa toni 86 z’ayo mabuye, kandi basanga byarahaye akazi abakozi barenga ibihumbi bibiri harimo abagore n’abakobwa.

Bimwe mu byo abacukura amabuye y’agaciro basabwa ni ugukoresha uburyo bugezweho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, butuma amabuye adatakara, gushyiraho uburyo bwo kugenzura ahacukurwa hirindwa ko abajya kuyiba bakagwamo, hamwe no gushakira ubwishingiza abakora akazi ko gucukura, nubwo bo bavuga ko bakomeje kugorwa no kubona inguzanyo mu mabanki hamwe n’ubwishingiza bw’ibirombe n’ababikoramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka