Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye
Senateri Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2016 .

Amakuru amaze kumenywa na Kigali Today avuga ko Mucyo yazize urupfu rutunguranye muri iki gitondo ubwo yagiraga impanuka yo kugwa ku kazi bamugeza kwa muganga agahita yitaba Imana.

Uyu mugabo w’imyaka 55 yatorewe kwinjira muri Nteko Ishingamateko, Umutwe wa Sena tariki 29 Gicurasi 2015 akaba yari amaze umwaka hafi n’igice muri uwo mwanya.
Jean de Dieu Mucyo yamenyekanye cyane muri politiki yo mu Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mucyo yashinzwe imirimo ikomeye irimo kuba Minisitiri w’Ubutabera n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ndetse n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).
Uyu mugabo uvuka mu Ntara y’Amajyepfo yabaye kandi Umuyobozi w’Akanama kari gashinzwe gucukumbura uruhare rwa Leta y’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasohoye raporo yayo muri Kanama 2008.
Imirimo yakoze
1980-1985: Minijust ashinzwe imishahara y’abakozi
1991-1994: UNICEF na DAF muri EMUJECO
1994-2003: Umusirikare avamo afite ipeti rya Kapiteni
1995-1999: Diregiteri muri Minijust, Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare
1999-2003: Minisitiri w’ubutabera n’imikoranire y’inzego
2003-2006: Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika
2006-2007: Yayoboye Komisiyo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside
2008-2015: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG
Gicurasi 2015-Ukwakira 2016: Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda
Ibitekerezo ( 68 )
Ohereza igitekerezo
|
IYO NTWALI NIYITAHIRE! IBIKORWA BYE NTIBIZATUMA TUMWIBAGIRWA
Uyu yari inyangamugayo ni mureke tumuture Nyagasani.Uwiteka amuhe iruhuko ridashira.
twihanganishine umuryango we
bibaho ko abantu batandukana bali bagicyeneranye.imana imuhe iruhuko ridashira
bibaho ko abantu batandukana bali bagicyeneranye.imana imuhe iruhuko ridashira
Yari umugabo udasanzwe, ukunda igihugu cye ndetse n’abanyarwanda Imana imwakure mu bandi kuko agiye yisanga.
Ntibyoroshye kubyakira ariko bibaho .Twihanganishije umuryango Nyarwanda by’umwhariko umuryango we.
Ntibyoroshye. Agiye kare tukimukeneye. Imana Rugira igena ukwayo. Imwakire mu bayo kandi ihe imbaraga zo kwihangana abasigaye by’umwihariko umuryango.
Ntibyoroshye. Agiye tukimukeneye. Imana Rugira igena ukwayo. Imwakire mu bayo kandi ihe imbaraga zo kwihangana abasigaye by’umwihariko umuryango we.
Ibigaragara ni uko yari intwari kandi intwari nyayo ni ibura icyuho kikagaragara.
Rip muzehe mucho Imana ukomeje yr family
RIP !SEE U AGAIN SENATEUR