Senateri Mucyo adusizemo icyuho – Perezida wa Sena
Perezida wa Sena Bernard Makuza aremeza ko Senateri Mucyo Jean de Dieu asize icyuho gikomeye muri Sena no ku gihugu muri rusange.

Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.
Perezida wa Sena yatangarije Kigali Today ko mu gitondo Senateri Mucyo yari muzima kuko yagiye ku kazi nk’ibisanzwe.
Gusa ngo ageze ku kazi yagize impanuka aragwa nyuma yo gutsikira ari na byo byamuviriyemo urupfu.
Yagize ati “Mu gitondo nk’uko bisanzwe yaje hano ku kazi, ariko aza kwikubita hasi atsikiye ku ibaraza azamuka duhita tumujyana kwa muganga.
Twagezeyo abaganga biteguye kumwakira nanjye nari mpari, bakora ibishoboka byose ariko byari byarangiye”
Benshi mu basenateri bakoranaga na Nyakwigendera Senateri Mucyo ntibashatse kugira icyo bavuga ku rupfu rwe kuko benshi wabonaga batarakira inkuru y’urupfu rwe.
Senateri Karangwa Chrysologue yatangarije Kigali Today ko Senateri Mucyo agiye hakiri kare.
Ati “Yari umugabo w’intangarugero, araducitse nta kindi nababwira ni ukubyihanganira ntakundi”.

Perezida wa Sena Bernard Makuza ni umwe mu bakoranye cyane na Senateri Mucyo Jean de Dieu, kuko banakoranye muri guverinoma Senateri Mucyo ari Minisitiri w’ubutabera, mu gihe Makuza Bernard yari Minisitiri w’intebe.
Avuga ko Mucyo yari umugabo witangiraga akazi cyane ku buryo kumubura ari igihombo gikomeye ku Rwanda.
Ati “Mubyukuri adusizemo icyuho kuko ni umubyeyi ufite abana, afite urugo, ariko ni n’umuntu witangiye igihugu mu mirimo myinshi yakoze.
Mu mirimo yose wabonaga ari umuntu utijana ukora akazi n’ubwitange bwinshi akamenya kubahiriza igihe kandi agakora ibishoboka ngo umurimo we utungane.
Ni akababaro ku gihugu, tubuze umuntu ufite ubwitange buzwi ku rwego rw’igihugu”.
Yakomeje agira ati “Yagiraga ibitekerezo byiza byubaka kandi ugasanga ari umuntu unezerewe ashaka ko n’abandi banezerwa.
Yakoranaga n’ abantu yumva ko hatabaho uwagira ikimubuza gutunganya neza umurimo we”
Mucyo Jean de Dieu yamenyekanye cyane muri politiki yo mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yashinzwe imirimo ikomeye muri guverinoma irimo kuba Minisitiri w’Ubutabera, kuba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ndetse n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).
Yanabaye umuyobozi w’akanama kari gashinzwe gucukumbura uruhare rwa Leta y’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yitabye Imana afite imyaka 55.

Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwo mperuka mu rwanda nabajije abakozi kuri reception ese mucyo arahari nari mbizi ko ahari,ntambwo kwari kumutesha agaciro ko kumuhamagara gutyo nashyakaga kotwavugana,ndi umuntu wo mu muryango we ninayo mpamvu naje mvuga mucyo aho kuvuga monsieur.... Mais bon banze ko tubonana nasubiye mu mahanga ntamubonye none inkuru mbonye pfff il faut je le digere mais c’est la vie natwe nirwo rugendo niyiruhukire amahoro
Imana imwakire mubayo, yafashije ibihumbi by’Imrungwa kwemera uruhare rwabo muri jenoside, kandi byatanze umusaruro kugihugu.
Wakoreye igihugu nabanyarwanda muri rusange ntituzakwibagirwa
Rip
Mana wumva abanyarwanda wakire mu biganza byawe MUCYO J de Dieu kuko yakoze byinshi byiza ku banyarwanda cyane ko ari zo ntama wari wamuhaye kumenya.
IMANA imenyibiriho n’ibizaza imwakire mubayo
Imana imwakire mubayo yakoreye igihugu byinshi byingirakamaro.ntabwo twakwibagirwa
Imana imwakire mubayo sinshidikanya kuko warimfura yikitegererezo
Imana imwakire mubayo sinshidikanya kuko warimfura yikitegererezo
Umubyeyi wacu Mucyo Imana imwakire mubayo
ntakadashira ngo uwibwira ko ahagaze alitonde atagwa . dutege amaso
IMANA ifite ububasha kuri byose.JdeD MUCYO atuvuyemo ariko ibyo yakoze bizatuma tutamwibagirwa.Gusa ndizera ko azashyikira aheza Nyagasani yateganyirije abakoze ibyiza kuri iy’isi.IMANA imuhe iruhuko ridashira.
Twese twifatanije mu kababaro dutewe na senateri Mucyo,Imana imuhe iruhuko ridashira.