Senateri Bideri na Uwera ni bo batorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Nyafurika
Senateri Bideri John Bonds na Senateri Uwera Pélagie kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, batowe na bagenzi babo ngo bahagararire u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika.
Senateri Bideri John Bonds yari asanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika akaba yongeye gutorwa ku nshuro ya Kabiri.
Senateri Bideri yavuze ko bitazamugora gukomeza kuzuza inshingano zo guhagararira u Rwanda kuko asanzwe ayobora Komisiyo y’Ubucuruzi gasutamo abinjira n’abasohoka y’iyi nteko ishinga amategeko (PAP).
Kongera gutorwa Senateri Bideri avuga ko ari andi mahirwe nk’umuyobozi kuko azakomeza imirimo ye no kureba ingingo zishobora kuba zabangamira cyangwa zitari mu nyungu z’igihugu cyacu akazitangaho ibitekerezo.
Senateri Uwera yagaragaje ko azashishikariza ibihugu bya Afurika gufungura imipaka kugira ngo imigenderanire irusheho kwiyongera kuko bizatuma ubukungu n’imibereho myiza birushaho gutera imbere.
PAP ni Inteko Ishinga Amategeko yo ku rwego rwa Afurika, ikaba urwego nshingamategeko rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ni rumwe mu nzego icyenda zagenwe mu Masezerano yo mu 1991 (Abuja Treaty) ashyiraho Umuryango wita ku bukungu ku mugabane wa Afurika.
Buri gihugu gihagararirwa n’abagize inteko ishinga amategeko batanu. Muri abo batanu nibura umwe agomba kuba ari umugore kandi bagahagararira imitwe ya politiki inyuranye ifite imyanya mu Nteko Zishinga Amategeko z’ibyo bihugu.
Abadepite bagize PAP bashyirwaho n’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu biyigize, ntabwo batorwa ku buryo butaziguye n’abaturage.
U Rwanda ruhagararirwa n’Abadepite batatu n’Abasenateri babiri, manda yabo ikarangirana n’igihe iy’inteko ishinga amategeko yabatoye irangiriye.
PAP igizwe n’Abadepite 275 bahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, byemeje burundu Amasezerano ashyiraho iyo Nteko Ishinga Amategeko.
Aba basenateri batowe kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024 biyongereye ku badepite batatu batowe, ari bo Depite Bitunguramye Diogene, Depite Wibabara Jennifer na Depite Tumukunde Aimée Marie Ange, bose bakaba batanu bazahagararira u Rwanda muri iyi Nteko.
Senateri Uwera Pélagie na we wari umaze imyaka itanu muri PAP yagaragaje ko bayoborwa n’icyerekezo cya Perezida Kagame wifuza ko Afurika yigira kandi ikaba imwe ku buryo imibereho y’abayituye irushaho gutera imbere.
Ati “Kuba umwe mu bagize iyi Nteko twabibonyemo amahirwe menshi, byatumye tubashaka gutsura umubano n’izindi Nteko Zishinga Amategeko, muri 275 bayigize urugero rwa hafi ni uko ku mbuga duhuriraho hari abatubaza uko bashobora kuzana abana babo kwiga hano mu Rwanda bikadutera ishema kubasubiza no kubasobanurira tukaba tubona rero tuzarushaho kubyongera dufatanyije.”
Yahamije agira ati “Tuzakomeza gushyira imbaraga mu gutanga ibitekerezo bigaragariza Abanyafurika amahirwe ahari, ariko cyane cyane buri gihugu kugira ngo abenegihugu n’abatuye Afurika bareke gukomeza gushakira ubuzima mu bihugu bituma bashyira ubuzima bwabo mu kaga ahubwo cyane cyane urubyiruko babyaze umusaruro amahirwe ari mu bihugu byabo.”
Ohereza igitekerezo
|