Sena z’u Burundi n’u Rwanda zirishimira ibikorerwa ku mupaka wa Nemba
Mu ruzinduko bagiriye ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi i Nemba mu karere ka Bugesera, tariki 19/03/2012, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène na Perezida wa Sena y’u Burundi, Ntisezerana Gabriel bishimiye akazi gakorerwa kuri uwo mupaka.
Kuba u Rwanda n’u Burundi bakorera mu nyubako imwe kuri uwo mupaka bigaragaza ko nta kibazo ku bifuza gushora imari ku mpande zombi; nk’uko byatangajwe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene.
Perezida wa Sena y’u Rwanda yongeyeho ko n’abadepite b’abanyamahanga bazanye nabo bibabera urugero ku buryo nibagera iwabo bazagira imikoranire nk’iyi hamwe n’ibihugu baturanye.
Urwo ruzinduko rwarimo abahagarariye Banki y’Isi, abagize Inteko zishinga Amategeko z’Afurika zikorana na banki y’Isi, ndetse n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI) bari bamaze iminsi 2 bari mu nama i Kigali igamije kurebera hamwe uburyo urwego rw’abikorera rwatera imbere muri Afurika.
Mu ntangiriro za Mata 2012, u Rwanda n’u Burundi bazatangira gukora ku buryo ku meza amwe hazaba hariho umukozi umwe w’u Rwanda n’undi w’u Burundi, kugira ngo bakorere abagenzi ku buryo bwihuse batabanjije gutera intambwe nyinshi bava ku ruhande rw’igihugu kimwe bajya ku rw’ikindi.
Abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka bo ku ruhande rw’u Burundi bagaragaje ikibazo cy’ibikoresho bitajyanye n’igihe mu kubika amakuru y’abagenzi (mudasobwa zidafite porogaramu) nk’uko bimeze kuri bagenzi babo bo mu Rwanda banavuga ikibazo cy’amacumbi yabo ari kure y’aho bakorera.
Perezida wa Sena y’u Burundi yavuze ko hari amahirwe ya mbere yo kuba ibihugu byombi bikorera mu nzu imwe. Ku birebana n’ibikoresho, yijeje abakozi bo ku ruhande rw’u Burundi ko agiye kureba ababishinzwe bakabyihutisha kugira ngo bakore kimwe na bagenzi babo.
Hon. Ntisezerana yasobanuye ko mu gihe haba havutse ikibazo mu gushyira umushinga wa “One Stop Board” mu bikorwa, abagize Inama Ishinga Amategeko nk’abashinzwe kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, bakora ubuvugizi nk’uko babukorera abandi Barundi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nagirango mbakosoreho gato ntabwo ari "One Stop Board" ni "One Stop Border Post" bishatse kuvuga ko umugenzi azajya ahagarara rimwe gusa ku mupaka bitandukanye nuko byari bisanzwe aho umugenzi ahagarara 2 (ku mupaka w’igihugu avuyemo ndetse no ku mupaka w’igihugu agiyemo). Murakoze