Sena yiyemeje kurushaho gushyira imbaraga mu kwegera abaturage

Perezida w’Inteko Inshinga Amategeko umutwe wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye, avuga ko mu myaka ibiri n’igice basigaje muri manda yabo, bagiye kurushaho gushyira imbaraga mu gusura abatura no kubegera, hagamijwe kumenya uruhare bagira muri gahunda n’ibindi bikorwa bagenerwa, n’ibibazo bahura nabyo kugira ngo babone ibyo bakeneye mu buzima bwabo bityo burusheho kuba bwiza.

Abasenateri bari mu mwiherero ugamije kureba uko barushaho kunoza inshingano zabo
Abasenateri bari mu mwiherero ugamije kureba uko barushaho kunoza inshingano zabo

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nyakanga 2022, ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi itatu w’Abasenateri n’abakozi ba Sena, hagamijwe kungurana ibitekerezo ku buryo barushaho kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zabo, no kurebera hamwe ibyagezweho mu myaka ibiri n’igice ishize batangiye manda, ndetse no kuganira ku bigomba kuvugururwa mu itegeko rigenga imikorere ya Sena.

Perezida wa Sena y’u Rwanda avuga ko n’ubwo bakomeje imirimo yabo nk’Abasenateri, ariko kubera ibibazo bya Covid-19 hari ibitarakozwe neza.

Uyu mwiherero ubera mu Karere ka Nyagatare, ngo uziye igihe kuko ibitarakozwe bishobora gukosorwa bikagororwa bigakorwa neza.

Nanone kandi ngo uje hari impinduka zabaye muri Sena, cyane mu buyobozi bwa za Komisiyo haba abayobozi bazo cyangwa abazigize.

Avuga ko n’ubwo byinshi bimaze kugerwaho muri manda yabo, ariko nanone hari ibigaragara bikwiye kurushaho gushyirwamo imbaraga, harimo guteganya ibikorwa bishingiye ku mwihariko wa Sena, kumenyekanisha no kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo.

Hari kandi kurushaho gusura abaturage no kumenya ibibazo byabo hagamijwe ko ibyo bagenerwa bigamije guhindura imibereho yabo bibageraho uko bikwiye, no kureba uko Sena yaba ikigega cy’Igihugu cy’ibitekerezo.

Ati “Kurushaho gusura abaturage no kubegera, hagamijwe kumenya uruhare bagira muri gahunda n’ibindi bikorwa bagenerwa, ndetse n’ibibazo bahura nabyo kugira ngo babone ibyo bakenera mu buzima bwabo kugira ngo burusheho kuba bwiza.”

Akomeza agira ati “Hari ikindi tutarageraho neza nacyo twifuza ko twakomeza kuganira kandi n’Abasenateri bifuza, ni uko Sena yaba koko ikigega cy’ibitekerezo cy’Igihugu kuko aricyo yashyiriweho.”

Ibi ngo nibyo byatumye Biro ya Sena itekereza kuri uyu mwiherero, kugira ngo Abasenateri bafate umwanya wo kwisuzuma no kurebera hamwe ibyagezweho muri iyi manda, harebwa imbogamizi bahura nazo ariko bakanafata ingamba zo kurushaho kuzuza inshingano Igihugu cyabahaye.

Muri uyu mwiherero ngo hazareberwa hamwe ibigomba kuvugururwa bikubiye mu itegeko ngenga, ariko cyane cyane kungurana ibitekerezo ku ngamba zo kunoza uburyo bwo guhererekanya amakuru neza kandi bwihuse, haba muri Sena ndetse n’izindi nzego z’abaturage.

Perezida wa Sena avuga ko umusaruro witezwe muri uwo mwiherero, ari uko wasozwa Abasenateri bafite imyumvire imwe ku buryo bwo kunoza inshingano y’ibanze ya Sena, yo kumenyekanisha no kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo.

Kugira imikorere ihamye n’imikoranire inoze hagati y’Abasenateri ubwabo, hagati yabo n’abakozi ndetse n’izindi nzego za Leta.

Hagomba kandi kumvikanwa ku buryo bunoze bwo kumenyakanisha ibikorwa bya Sena, no kwakira ibitekerezo by’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka