Sena yemeje umushinga wo gushyiraho ibigenerwa abanyapolitiki
Sena y’u Rwanda yemeye umushinga w’itegeko rishyiraho ibigenerwa abanyapolitiki birimo amafaranga yo kwakira abashyitsi, koroherezwa mu ngendo ndetse no kubona amacumbi kuri bamwe; byiyongera ku mishahara bahabwa izazamuka guhera muri uku kwezi kwa Nyakanga.
Iri tegeko rikiri umushinga, rishyira abanyapolitiki bakuru mu byiciro bine bakagenda barutanwa mu kugira ibibagenerwa uhereye ku cyiciro cya mbere, nk’uko byasobanuwe na Ministiri Anastase Murekezi w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, kuri uyu wa kane tariki 12/07/2012.
Icyiciro cya mbere kigizwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda gusa, wongerewe umushahara wa buri kwezi ukagera kuri miliyoni 2.92, akagenerwa n’amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo no ku kazi, icumbi, imodoka z’ingendo, ndetse iyo avuye ku mirimo ye adakuweho icyizere, akomeza kugenerwa 80% by’umushahara yahabwaga mu gihe cy’ubuzima bwe bwose.
Icyiciro cya kabiri kigizwe na ba Perezida b’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, hamwe na Ministiri w’Intebe, bakaba bagenerwa umushahara ungana na miliyoni 2.105, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo no ku kazi, icumbi ndetse n’imodoka imwe ya Leta n’indi ye bwite yishyurirwa 50% by’ikiguzi cyayo, asigaye akayabona ku nguzanyo kandi yasonewe imisoro n’amahoro.
Icyiciro cya gatatu kigizwe na ba Visi Prezida b’imitwe yombi y’inteko ishingamategeko, ba Ministiri, ba Guverneri n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali; bakaba bagenerwa umushara wa miliyoni 1.27, boroherezwa kwigurira imodoka ndetse bagahabwa n’amafaranga yo kwakirira abashyitsi ku kazi.
Icyiciro cya kane cy’abanyapolitiki bakuru kigizwe n’Abadepite hamwe n’Abasenateri bazagenerwa umushahara ungana n’ibihumbi 900, bakaba boroherezwa kubona imoka z’ingendo, ndetse bakanishyurirwa ibihumbi 250 byo gukodesha inzu babamo.
Abakozi ba Leta bazatangira guhabwa imishahara mishya muri uku kwezi kwa karindwi, nk’uko bigenwa na politike nshya y’imishahara imaze umwaka yigwaho.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Ambaaaa,mwumve nkome.Umunyarwanda ati:Impfubyi irimenya nta mbwa igira umushumba.None se turavugirwa na bande abatuvugiye aribo babyica?Ibaze ibyo bifaranga byose mu gihe umupolisi agihembwa 45,000Frs avamo ration yaba ataba mu kigo akicumbikira!!!!!!!!!Bajya bambababza cyane n’ijoro barara disi.Ubwo se ibyo ni ibiki?Erega nimwemere akaje.Twabaye aba capitalistes ese kuki mutabibona?UWAKIZE AZAMINANTUKA UKENNYE ASOGOBWE.
Ayokongera imishahara bayashize mumishinga iteza urubyiruko imbere narwo rukabona nibura intangiriro yubuzima rukajya rubona nayo abandi bagaya .
ibi birarenze abasirikare birirwa kumuhanda se bo babaye abande disi?, ngaho bari mumbeho yo mubirunga, invura yaninjoro kumuhanda, none ngo abadepite nibongezwe, nzaba ndora n
umwana w
umunyarwanda. Ese ko abakozi ba rwanda revenue batongezwe ra bo bazize iki ko,aho kubongeza umushahara murabongerera tagert ngo nibakore cyane dore ubwose azaburara kandi afite ayo yasoresheje ra. MUGE MUBANZA MUSHYIRE MUGACIRO KABISA.DORE IBIBAZO TUGIYE GUHURA NABYO KUBERA KO BAMWE BONGEZWA ABANDI NTIBISHOBOKE:
1/Mpembwa amafr 89000,nkora mu mugi:ngomba gucumbika kandi nkarya:ubu koko ibi bizashoboka ko tugera ku isoko tugasanga ibiciro byazamutse buri gihe(inflation).Uti se biterwa ni iki?Dore impamvu: ejobundi nagiye kugura ibiro 2 by’ingurube,kimwe bakigurishaga fr2500.Nuko igihe ntangiye gushashurahaza abandi bantu baravuga ngo bo bashobora gutanga fr3600 ku kilo kuko nyine bahembwa mesnhi.Ubwo nahise mbura inyama gutyo.Abacuruzi bazamura ibiciro uko bashaka(speculation)kuberako baziko mu migi wa KIGALI bazabona abantu bo kubagurira.NONE SE KIGALI IZABAMO ABANTU BAMWE GUSA?NONE SE KO NKORAYO(ndi Mwarimu)nzarya iki?Ubu kabisa nzakomeze kurya ubugari n’isupu kugeza igifu gitobotse?
RWOSE BILIYA BYO kongera imishahara bigiye kuduhemukira.Aho bukcyera nzimuka mve iKigali cg njye hanze kuko ubuzima busigaye buhenze tuu
Iyo mishahara ndumva irengeje urugero!! none se Mwarimu uhembwa amafaranga atagera kubihumbi mirongwine we ko yigurira byose akanatega taxi ubwo rwose bisobanura iki?
Uriya wiyita AMIN DADA ibyo amaze kuvuga mbona aribyo.Dore impamvu:mu Rwanda dufite abantu bize economics,dufite n’abadepite yewe na ba bandi bigisha za kaminuza...ariko ikibabaje nta muntu utekereza ku bukungu bwacu.Bose bareba inda y’uyu munsi gusa,ntibareba icyateza abandi imbere.KOKO ni gute igihugu gifite ibibazo bingana bitya aho ibiciro byiyongera buri munsi,ni gute UMUNTU YAKONGERA IMISHAHARA KU BANTU BIFITE GUSA IGIHE RUBANDA RUGUFI RURIMO KWICWA NA BWAKI?Mwibuke ko 54% by’abana bose barwaye bwaki kandi n’abakuru barya nabi.Kuki tudasaranganya uducye dufite.NYAMARA RERO,iriya mishahara yongerewe ariko ibi bizatuma noneho cya kibazo cy’ibiciro kiguma kuzamuka.Urugero mwarimu ntashobora kugura byeri igeze kuri fr800 ,nyamara wawundi uhembwa miliyoni 2 we ashobora kunywa igihe ashakiye.Ubu muganga asigaye abura amafr 1000 yo kujya kuri internet kuko bihenze cyane!!!Inyama z’ingurube zigeze fr3000 ku kilo kimwe ;harya muganga na mwarimu bazashobora kurya inyama.Nyamara bariya bongezwa buri gihe ejo aborozi b’ingurube nibashaka ko ikiro kiba fr10000 nta kibazo bazagira.NYABUNA IBI BINTU BY’IMISHAHARA ISUMBANYE GUTYA byica byinshi cyane.NONE SE IGIHUGU KIZABA ICYA BAMWE GUSA?
Barabivuze ngo ufite azongererwa udafite yamburwe n’utwo afite sawa rubanda rugufi se!!!!
WOYA.Iyi mishahara ahubwo iri hasi cyane bakagombye kuyongeza nka prezida akabona 300,000$mu kwezi.Amafr mu Rwanda si icyabuze kuko dushobora kuyakora;si impapuro se?REKA DUKORE MENSHI CYANE,DUCURE MENSHI CYANE MAZE buli munyarwanda abone amafr ahagije.Gusa ikibazo cyabaho ni icy INFLATION.....none se n’ubundi ko ihari kandi bikaba bigaragara ko abayobozi aho kugabanya iyo inflation bari kuyongera bigende bite? Rahira ko mu Rwanda tutaza kumera nka AMIN DADA wavuze ngo u Buganda buzakira bumaze gukora ibifaranga byinshi....REKA NATWE DUCURE AMAFR MESNHI
Imishahara!!!! cyokora mbonye bibabaje kweli.Kubona bamwe mubayobozi ntacyo bakora ,warangiza ukabongerera imishahara.Ubuse ayo afr azavahehe? mu misoro y’abaturage basigaye babura ibyo kurya koko?
nkabona bavaho bisabye kubarasa,nonese waba uziko uzahita utangira gufata udufaranga duke ukemera ukarekura,mwakabije rwose igihugu ifaranga ririmo rirata agaciro abandi bakozi barahembwa urusenda,ubushomeri bumeze nabi mubarangiza universte na secondaire mutuelle abaturage babuze ayo kwishyura,mwe muri mu manama afitiye igihugu akamaro yo kwiyongeza imishahara.nzabandora
Ariko se koko,UUU!Umushahara wa President,Prime minister and assembly president ni wo uri hasi cyane?Aba bayobozi bose bigishijwe na nde?YES,umushahara wabo nuzamuke,ariko hari abandi bakiri hasi kandi bavunika bikomeye,nka Malimu,Muganga.
ariko mu rwanda murasesta kweli? murimo kongera umushahara wa prezida na 1er ministre na prezida wa essamble ,mubonako urwanda hari crise economique kweli? aho mwakongeye umushahara wa mwarimu na muganga murimo kongera umishahara yabantu bafite amavantage angana kuriya? ahaha genda rwanda warakubititse koko