Sena yemeje umushinga w’itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda

Inteko rusange ya Sena y’u Rwanda yateranye tariki ya 16 Gashyantare 2023 yemeje umushinga w’itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda.

Raporo ya Komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano yakoze ubugororangingo ku mushinga w’itegeko wari ufite ingingo 73 ingingo zose uko ari 72 zemezwa uko zakabaye uretse ingingo ya 63 na 64 zakorewe ubugororangingo.

Ingingo ya 63 na 64 zivuga ku gutoroka bikozwe n’umwofisiye ndetse n’ibikozwe n’utari umwofisiye nizo zagarutsweho cyane n’abasenateri bitewe n’uko zifite ibihano bitandukanye.

Ingingo ya 63 yakorewe ubugororangingo mu interuro “igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, yasozaga igika cya kane yimurirwa umwanya ishyirwa mu gika cya gatatu, mu rwego rwo gukurikiza imyandikire myiza y’amategeko no kugira ngo ingingo irusheho kumvikana.

Ingingo ya 63 ireba Gutoroka bikozwe n’umwofisiye: Umwofisiye umaze iminsi irenga cumi n’itanu ikurikiranye atari mu kazi ka Polisi y’u Rwanda nta mpamvu yumvikana aba akoze icyaha cyo gutoroka.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi iyo umwofisiye akoze kimwe muri ibi bikurikira:
1.Yarenze imipaka y’u Rwanda;
2.Yatorokanye imbunda cyangwa ikindi gikoresho cya Polisi y’u Rwanda;
3.Yarengeje amezi atandatu (6) yaratorotse;
4.Yagiranye umugambi wo gutoroka n’abapolisi barenze umwe.

Ingingo ya 64 yakorewe ubugororangingo, interuro “igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi yasozaga igika cya kane yimurirwa umwanya ishyirwa mu gika cya gatatu, mu rwego rwo gukurikiza imyandikire myiza y’amategeko no kugira ngo ingingo irusheho kumvikana.

Ingingo ya 64: Ivuga gutoroka bikozwe n’utari umwofisiye umaze iminsi irenga cumi n’itanu ikurikiranye atari mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe. Igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu iyo utari umwofisiye akoze kimwe muri ibi bikurikira:

1.Yarenze imipaka y’u Rwanda
2.Yatorokanye imbunda cyangwa ikindi gikoresho cya Polisi y’u Rwanda
3.Yarengeje amezi atandatu yaratorotse;
4.Yagiranye umugambi wo gutoroka n’abapolisi barenze umwe.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano Hon Hadija Ndangiza Murangwa avuga ko uyu mushinga ugenga Polisi y’u Rwanda wasuzumanywe ubushishozi kuko basobanuriwe ko abapoli bato ndetse naba abakuru bahabwa ibihano bitangana igihe bakoze amakosa.

Ati “Icyo badusobanuriye rero kandi tukumva ko bifite ishingiro bigatuma tutabigiraho ikibazo tukabireka uko biri nuko izi nzego zombi zitagengwa n’itegeko rimwe urwego rw’Aba n’abatari aba Ofisiye.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alpfred Gasana avuga ko abapolisi bato n’abakuru basanzwe bagengwa n’amateka atandukanye kuko aba ofisiye niyo bajya kwinjwizwa mu kazi barebwa n’iteka rya Perezida wa repubulika kuko ari nawe ujya kubaha ipeti no kubazamura mu ntera, mu gihe abatari aba ofisiye barebwa n’iteka rya Minisitiri niyo mpamvu ibihano bahabwa bitangana.

Zimwe mu mpinduka ziri mu itegeko rigenga Polisi y’ U Rwanda harimo guha Polisi y’u Rwanda ububasha bwo gufata umuntu ukekwaho icyaha, ushakishwa, uwacitse inzego z’umutekano cyangwa z’ubutabera, ibyibwirije cyangwa ibisabwe n’urwego rubifitiye ububasha ikamushyikiriza ubugenzacyaha.

Guha Polisi y’u Rwanda ububasha bwuzuye bw’ubugenzacyaha ku byaha by’impanuka zo mu muhanda.

Guteganya mu itegeko rya Polisi y’u Rwanda ibyaha n’ibihano byerekeye gutoroka Polisi y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka