Sena yemeje abayobozi bashya baherutse gushyirwaho na Perezida wa Repubulika
Inteko Rusange ya Sena yemeje Mugabowagahunde Maurice ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla ku mwanya wa Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare na Dr. Mugenzi Patrice ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda.

Aba bayobozi bemejwe na Sena nyuma ya raporo ya Komisiyo yayo ishinzwe Politiki n’Imiyoborere, igaragaza ko bujuje ibisabwa ku myanya n’inshingano bahawe.
Nyuma yo kwemezwa na Sena, Guverineri Mugabowagahunde Maurice, avuga ko mu byo azibandaho harimo gukora ubushakashatsi ku kintu gihungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda batuye mu Majyaruguru, ndetse no gukorana n’abaturage kugira ngo barusheho kunga ubumwe aho guhugira mu bibatandukanya.
Ati “Intara y’Amajyaruguru yavuzwemo ibibazo by’ivangura bitimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko sinshidikanya ko nimfatanya n’abaturage tutazabona umuti w’icyo cyibazo”.
Guverineri Mugabowagahunde avuga ko ibintu bibiri bizamufasha kuyobora iyi ntara, ari uko ahavuka akaba azi neza ko abaturage baho bazumvikana, mu gushaka ibisubizo bijyanye no gukemura ibibazo bikirangwa muri iyi ntara.
Nyirarugero Dancilla wemejwe kuba Komiseri muri Komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Sena yavuze ko mu biganiro bagiranye basanze ubunararibonye afite ndetse no kuba yaratangaga ibiganiro ku basirikare bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe, ari bimwe mu bizamufasha kuzuza inshingano ze neza.
Ikindi cyagendeweho ni uburambe afite mu kazi gatandukanye yakoze, karimo kuba yarigeze kuba akuriye ishami ryigisha ubucuruzi (Business Studies) mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC).
Afite impamyabushobozi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), yakuye mu gihugu cy’u Budage no muri Makerere University muri Uganda.
Sena yemeje Dr Patrice Mugenzi kuba umuyobozi w’ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda. Sena kandi ngo yiteze ko Dr Mugenzi azashyira mu bikorwa inshingano yahawe, zo kuyobora iki kigo hagendewe ku bunararibonye afite mu micungire ya za Koperative.
Ohereza igitekerezo
|
Twiteguye gufatanya nabayobozi bacu tubungabunga ubumwe bwabanyarwanda