Sena yemeje abayobozi baherutse guhabwa inshingano n’Inama y’Abaminisitiri

Inteko Rusange ya Sena yemeje itangira ry’inshingano z’abayobozi barimo Bugingo Emmanuel, wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia na Ngango James woherejwe guhagararira u Rwanda mu Busuwisi, akanaruhagararira mu Biro by’Umuryango w’Abibumbye i Genève.

Sena yemeje abayobozi baherutse guhabwa inshingano n'Inama y'Abaminisitiri
Sena yemeje abayobozi baherutse guhabwa inshingano n’Inama y’Abaminisitiri

Inteko Rusange ya Sena kandi yemeje Bwana Gashongore Kadigwa, nka Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi. Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, Senateri Nsengiyumva Fulgence, yavuze ko bashingiye ku bunararibonye afite mu nzego z’ubutabera, buzamufasha kuzuza inshingano yahawe.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano Senateri Murangwa N. Hadija, yabwiye Inteko Rusange ko bashingiye ku kuba aba bakandida bujuje ibisabwa kandi bakaba barakoze imirimo yerekeranye n’ububanyi n’amahanga, basanga bazakora neza imirimo bashinzwe.

Nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo kuri uyu wa Gatatu, Inteko Rusange ya Sena, yemeje ko aba bayobozi batangira inshingano zabo.

Aba ni bamwe mu bahawe inshingano n’Inama y’Abaminisitiri, yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa 25 Mutarama 2024.

Itegeko rigenga Sena, riteganya ko mu nshingano zayo harimo kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi barimo abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga no mu miryango mpuzamahanga.

Ambasaderi Bugingo Emmanuel na Ambasaderi Ngango James, babanje kugirana ibiganiro na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, isuzuma imyirondoro yabo, bagaragaza imigabo n’imigambi yabo ndetse n’inararibonye bafite rizabafasha kuzuza inshingano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka