Sena yemeje Abambasaderi baherutse gutangazwa n’inama y’abaminisitiri

Sena y’u Rwanda yemeje ko CG Dan Munyuza, Michel Sebera na Kazimbaya Shakilla Umutoni bajya guhagararira u Rwanda mu bihugu by’amahanga nka ba Ambasaderi, nyuma yo kubisabirwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 02 Kanama 2023.

Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagennye CG Dan Munyuza guhagararira u Rwanda mu Misiri, Michel Sebera muri Guinea na Kazimbaya Shakilla Umutoni muri Morocco.

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena ivuga ko imaze igihe isuzuma dosiye z’abo bambasaderi, ndetse inagirana ibiganiro na bo, isanga bahuje ubunaribonye n’inshingano basabirwa kuzuza.

Perezida w’iyi Komisiyo ya Sena, Murangwa Ndangiza Hadija avuga ko CG Munyuza yizeza ko azibanda ku guteza imbere ibimaze kugerwaho mu mubano w’u Rwanda na Misiri, birimo ubufatanye mu by’ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubworozi, ubwikorezi, uburezi, ubuvuzi n’umutekano.

Senateri Ndangiza Hadija akomeza agira ati "(CG Munyuza) yatugaragarije ko hari amasezerano yamaze gusinywa ku bijyanye no kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano".

Ati "(CG Munyuza) akazakora ku buryo ayo masezerano akomeza gushyirwa mu bikorwa, cyane ko igihugu cya Misiri cyateye imbere mu ikoranabuhanga mu by’umutekano".

Ambasaderi Sebera Michel ugiye guhagararira u Rwanda muri Guinea, na we ngo yabwiye Sena ko icyo gihugu cyatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya Irembo, nka kimwe mu byo Abanyarwanda bagiye gusangiza abaturage ba Guinea.

Sebera akaba yitezweho gushyira mu bikorwa amasezerano u Rwanda rwagiranye na Guinea, harimo ishoramari mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’ikoranabuhanga.

Sena kandi ngo yiteze kuri Michel Sebera ubushobozi bwo gufasha Abanyarwanda baba muri Guinea (Diaspora), kugira uruhare mu guteza imbere igihugu bakomokamo, ndetse no kumenyekanisha amateka y’u Rwanda harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Morocco, Kazimbaya Shakilla Umutoni, Sena yamushimiye ubunararibonye yakuye mu gukorera Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda hamwe no kuba yarakoreye Ambasade zirimo iy’u Rwanda muri Tanzaniya.

Amb Umutoni yabwiye Sena ko u Rwanda na Morocco bifitanye amasezerano ajyanye n’ubuvuzi, uburezi n’Iterambere, akaba yizeza ko agiye guharanira ko ashyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka