Sena yatoye itegeko rishyiraho ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda
Nyuma y’ibyumweru biriri inteko rusange ya sena iri mu gihembwe kidasanzwe, Iyi nteko yatoye itegeko rishyiraho ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda (RMH).
Ibi bitaro bizaba bifite inshingano yo kwita ku buzima bw’ingabo n’imirango yazo by’umwihariko, ndetse n’ubw’abandi bantu muri rusange.
Ibi bitaro bizaba binafite inshingano yo gukora ubushakashatsi mu by’ubuzima, kwigisha no gutanga ubumenyi mu by’ubuvuzi ndetse no gushyikirana no gukorana n’ibindi bigo bihuje inshingano byo mu rwego rw’igihugu, urw’ akarere cyangwa mpuzamahanga.
Iri tegeko rishyiraho ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda ryari ryatowe n’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite mbere y’uko ritorwa na sena mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri. Ubusanzwe ibi bitaro byitwaga Ibitaro bya Gisikare bya Kanombe.
Uyu munsi kandi hatowe itegeko rigenga ikigo cya Gisirikare cy’ubwishingizi ku ndwara (MMI).
Ubwo yasozaga igihembwe kidasanzwe inteko rusange ya sena yari imazemo iminsi, Senateri Makuza Bernard, Visi Perezida wa Sena, wari uyoboye Inteko rusange ya Sena yo kuri uyu wa kabiri, yashimiye Abasenateri umurava bagaragaje kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo muri iki gihembwe, aboneraho no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2012.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibitaro bya gisirikare byari bikenewe murwego rw’igihugu nk’uko tubibona mubindi bihugu byateye imbere ibitaro bya gisirikare nibyo bifata umwanya wambere kandi na service zihuse.