Sena yasabye ko abafite aho bahurira n’uburezi bakwita ku kibazo cy’abana bata ishuri

Sena yasabye ko hakemurwa mu buryo bwihutirwa ibibazo bigituma abana bava mu ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 kuko imibare y’abata ishuri imaze kwiyongera.

Imibare igaragaza ko mu mashuri abanza, abana bata ishuri bavuye kuri 7.8 % mu 2019 bagera ku 9.5 % mu 2020/2021.

Umubare munini w’abata ishuri mu mashuri abanza ni abahungu kuko bagera kuri 11.3%, mu gihe mu mashuri yisumbuye abakobwa aribo benshi bata ishuri aho bangana na 11.1%.

Ibi Sena yabigarutseho ishingiye ku bikubiye muri Raporo ya komisiyo ya Sena y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yagejeje ku nteko rusanjye ya Sena.

Komisiyo ya Sena yagaragaje ko hari ibindi bibazo byagaragaye mu bugenzuzi bwakozwe niyi Komisiyo ya Sena bishamikiye kuri iki kibazo cyo guta ishuri, harimo abana barangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, batsindwa bakanga gusibira, abangavu baterwa inda ndetse n’amakimbirane mu miryango abagiraho ingaruka bikabaviramo guta ishuri.

Sena ariko isanga hari icyakorwa

Perezida wa Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena, Umuhire Adrie avuga ko babona hari ibyakorwa mu gushakira umuti iki kibazo.

Ati “Ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe uburezi kuva ku rwego rw’akarere kugera ku rwego rw’umudugudu kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu ko bakwiye gukora ubukangurambaga mu babyeyi ndetse bakaganiriza abana bataye amashuri kugirango bagaruke bige”.

Senateri Umuhire atanga inama avuga ko hari uburyo ubuyobozi bwo ku rwego rw’ibanze rwashyiramo imbaraga bakigisha abo bana n’imiryango yabo bakagaruka mu ishuri.

Ibi bikajyana no gushyiraho uburyo buhoraho bwo gukurikirana abana bataye ishuri by’umwihariko abarangije amashuri abanza ndetse n’abarangije ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Ikindi cyakorwa ni ugukurikirana uburere n’uburezi bw’abana bava mu miryango irimo amakimbirane ku buryo ibibazo byo mu muryango wabo bitabagiraho ingaruka zo kuva mu ishuri.

Bamwe mu barezi bemeza ko guta ishuri ku bana bituruka ku mpamvu nyinshi ariko bagasanga zikomoka mu miryango yabo.

Ababyeyi nabo bemera uruhare rwabo mu kuba abana babo bata ishuri, kuko akenshi usanga uburere bw’umwana bupfira mu muryango akomokamo nk’uko Ingabire Grace abivuga.

Ati “Mu muryango ni ho umwana akura uburere buhamye iyo ahaburiye ibyibanze birimo umutekano, kubona ibikoresho byo kwiga, kwivuza no kurya no kwambara biri mu bimutera kwanga ishuri”.

Ingabire avuga ko uruhare rw’imiryango narwo ari ngombwa muri iki kibazo kugirango gicike burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Guta amashuri rero bifite ishingiro ndetse nibyo biganiro ntacyo bizamara kuberako Ari ababyeyi Ari abata amashuri Bose bahuriza kuba nta motivation abona ituma yogereza umwana kwiga ubwo c umubyeyi yaba afite abana batanu barangije kwiga batatu muri bo bararangije Kaminuza babiri bararangije secondarie ntanumwe ufite akazi ndetse umubyeyi yaririye akimara ngo arariha za minerval ukaza kumutera isesemi ngo kuki umwana wawe atiga? Nyamara mukababeshya ngo bajye kwihangira imirimo kugishoro mwabahaye x??? Ahubwo nyine muzakomeza kubibona kugeza hari igikozwe kubijyanye nakazi

Nyakarundi yanditse ku itariki ya: 7-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka