Sena yarahiye, Ntawukuriryayo ayibera Perezida
Nyuma y’umuhango wo kurahira kw’abasenateri, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo niwe watowe na bagenzi be kuba Perezida wa Sena n’amajwi 20 kuri 24 y’Abasenateri bose batoye.
Nyuma y’umuhango wo kurahira kw’abasenateri, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo niwe watowe na bagenzi be kuba Perezida wa Sena n’amajwi 20 kuri 24 y’Abasenateri bose batoye.
Dr Ntawukuriryayo ubaye umuyobozi wa Sena wa kabiri kuva urwo rwego rwajyaho azafatanya na Bernard Makuza watorewe kuba Visi Perezida ushinzwe Amategeko n’Ibikorwa bya Guverinoma na Jeanne d’Arc Gakuba wabaye Visi Perezida ushinzwe Imari n’Abakozi.
Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika wayoboye uyu muhango yasezeranije abarahiye ubufatanye agira ati “Nagirango mbabwire ko twongereye ikizere kucyo Abanyarwanda babagiriye kandi nongeye kubizeza ubufatanye nk’uko bikwiye, kandi nk’uko bisanzwe nibishoboka tuzarusheho.”
Perezida Kagame yakomeje ashimira abarangije manda yabo muri Sena ati: “Turashimira abasenateri bacyuye igihe kuko nibo babimburiye abandi kandi ibikorwa bagezeho ni byinshi, sinshidikanya ko ababasimbuye bazakomereza ku mirimo myiza yari imaze gukorwa.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, mbere y’uyu muhango, Inteko yari yemeye iyegura rya Dr Ntawukuriryayo ku myanya yari asanzweho y’Ubudepite no kuba Visi Perezida w’Ushinzwe Imari n’Abakozi.
Inteko kandi yakiriye ukwegura kwa Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Ushinzwe Amategeko n’ibikorwa bya Guverinoma Polisi Denis, wavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite gusa ntiyavuye mu nteko kuko yavuze ko azakomeza kuba Umudepite, byumvikana ko inteko yari isigaye idafite ba Visi Peresida.
Mu gihe cyo gutora, ku mwanya wa Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Ushinzwe Amategeko n’ibikorwa bya Guverinoma hatowe Depite Kalisa Evariste naho uwabaye Visi Perezida Ushinzwe Imari n’Abakozi mu Mutwe w’Abadepite yabaye Kankera Marie Josée.
Perezida wa sena ni umuyoboke w’ ishyaka rya PSD afite umwanya wa kabiri nyuma ya Perezida wa Repuburika mu bayobozi b’ikirenga b’igihugu, agakurikirwa, na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe.
Dr Ntawukuriryayo watorewe kuba Perezida w’Iteko Ishinga amategeko Umutwe wa Sena afite impamyabushobozi ihanitse mu by’imiti, (Pharmacie), yakoze imirimo myinshi irimo kuba umwarimu, kuyobora Minisiteri zitandukanye ndetse n’umwanya yari ashinzwe mu Nteko Ishinga Amategeko.
Abu Bernard Mutijima
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|