Sena ya Namibia yiyemeje gukomeza ubufatanye n’iy’u Rwanda

Perezida wa Sena, François Xavier Kalinda, ku Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 yakiriye mugenzi we Lukas Sinimbo Muha, Perezida w’Inama y’igihugu ya Namibia, bagirana ibiganiro ku mikorere ya Sena z’ibihugu byombi.

Abayobozi bombi bemeje gukomeza gushimangira umubano w'ibihugu byombi
Abayobozi bombi bemeje gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi

Hon. Muha ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu, rugamije gusangira ubunararibonye bw’ibihugu byombi, ndetse rukagirira akamaro Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye cya Namibia.

Senateri Kalinda yagize ati "Twaganiriye ku nzira zo kuzamura umubano w’Inteko Ishinga Amategeko hagamijwe inyungu z’abaturage b’u Rwanda n’aba Namibia."

Uyu muyobozi muri Namibia, yabonanye na Visi Perezida ba Sena y’u Rwanda, Hon Esperance Nyirasafari na Dr. Alvera Mukabaramba, kugira ngo bungurane ibitekerezo ku mikorere y’Inteko zishinga Amategeko, ndetse n’uburyo bwo kuzamura Diplomasi y’Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida w’inama y’igihugu ya Namibiya, Lukas Sinimbo Muha, muri gahunda ze azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse n’Inzu Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, anasure inzego z’ubuyobozi zitandukanye.

U Rwanda na Namibia bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho u Rwanda rwishimira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano, ndetse ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, serivisi z’ikirere, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo, ibikorwa remezo, ingufu, ICT, Ibidukikije, Umuco n’Uburezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka