Sena y’u Rwanda irasaba UN gushyiraho ikigega cy’indishyi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abasenateri bo mu Rwanda barasaba Umuryango w’Abibumbye (UN) gushyiraho ikigega kizagenerwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakananenga amwe mu makosa yagiye agaragara mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (ICTR).

Byose babihera ku makosa bemeza ko akomeye yagaragaye mu manza zaciwe nk’urubanza rwiswe urwa "Cyangugu" rwarekuwemo Bagambiki na Ntagerura, nk’uko byatangajwe na Senateri Jean Damascene Bizimana.

Yagize ati "Ikosa ubushinjacyaha bwakoze ni uko bwabaregaga umugambi wo gufatanya gutegura Jenoside ariko uriya mugambi bawubareze mu kirego cya kabiri. Mu kirego cya mbere ntago byari byagaragayemo neza.

Noneho baravuga bati twebwe ntitwamenyeshejwe mbere y’uko hongewemo icyaha gishya, baravuga bati ubwo habaye ikosa mu gutegura ugushinja nta kundi bigomba kugenda hari ingingo ituma abashinjwa barekurwa."

Senateri Jean Damascene Bizimana.
Senateri Jean Damascene Bizimana.

Kuba hari izindi manza zatindijwe cyane nabyo biri mu byo Sena y’u Rwanda itishimiye, ikagaragaza ko byagize ingaruka ku migendekereye yazo, hakaba hari abatangabuhamya bapfuye badatanze ubuhamya.

Senateri Bizimana ati "Hari aho ubona harimo ubushake bucye bw’abacamanza n’imikorere mibi. Hariya muri raporo harimo n’izindi ngero zigaragara nyinshi, harimo uburyo hagati y’umwaka w’i 1999 n’i 2000 abacamanza batandatu bari muri ruriya rukiko nta rubanza na rumwe bigeze bayobora mu gihe cy’amezi 14. Ukibaza niba abacamanza nta rubanza baciye mu gihe cy’amezi 14 hagati aho bakoraha iki?"

Mu myanzuro y’iyi raporo y’ubushakashatsi, aba basenateri bashimye ko uru rukiko hari ibindi byiza rwakoze kandi byiza, birimo kwemeza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi runashimangira ko ari ihame ritagomba kugibwaho impaka.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 4 )

iki gikorwa kiramutse kigezweho cyaba kibaye inyamibwa kabisa kuko urebye abarokotse ubuzima babayemo babonye ubufasha bubunganira byarushako kuryoha

byeri yanditse ku itariki ya: 6-03-2014  →  Musubize

ibi birakwiye kuko twemeranye ko UN mbere na mbere baterereanye abatutsi bari kwicwa kandi bitwagako bafite ubushobozi bwo gutabara, kandi twibukiranye ko ni 1994 twari mubanyamuryango ba UNa, ariko se aba bagabo bazabyumva ko ibyo birengagije ari byinshi?

mahirwe yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

nibyo UN yatereranye abatutsi bicwa ibireba kandi yari ishoboye kuba yabakiza rero kuba baremeye amakosa bagomba no gutanga indishyi z’akababaro mu rwego rwo gusaba imbabazi abo bayobozi batangije ibyo nibakomereze aho.

Muvara yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

yewe sean y;u Rwanda izagerageze irebe niba hari icyo bizatanga naho ubundi aba bagabo bo muri loni jye mbona batatwitayeho na mba kuko biriya bakoreye abashinjwaga byerekanye ko bakora bashaka inyungu aho kureba izacu

bayinga yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka