Sena nayo yemeje umushinga w’itegeko ryo kugenzura itumanaho
Umushinga w’itegeko ryo kugenzura itumanaho uherutse kwemezwa n’Inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite, waraye wongeye kwemezwa n’umutwe wa Sena ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 25/09/2012.
Uyu mushinga uvuga ko abayobozi bakuru b’inzego zishinzwe umutekano zemerewe kuganzura itumanaho ry’umuntu ku giti cye hakoreshejwe ikoranabuhanga mu gihe bibaye ngombwa, usigaje gusa kuganirwaho muri za Komisiyo za Sena, kugira ngo wemezwe ko ubaye itegeko.
Ubwo Abadepite bemezaga kugenzura itumanaho hakoreshejwe ikoranabuhanga haba kuri telephone, internet n’ubundi buryo, itangazamakuru ryagaragaje impungenge z’uko iri tegeko rishobora kwifashishwa nk’uburyo bubangamira ubwisanzure n’ubutumwa bwite by’abaturage.
Iki kibazo Abasenateri basabye Ministiri w’umutekano Mussa Fazil Harerimana kugisobanura, kuko ngo bacyumvise nk’igihuha.
Ministiri Fazil yashimangiye ko ibyo abantu banenga iri tegeko byose ari ibihuha, ko ahubwo rigamije kubungabunga uburenganzira bw’ubutumwa bw’umuntu bwite, kandi rikaba rizanafasha kubahiriza amahame y’umuryango wa Common Wealth u Rwanda ririmo.
Yagize ati: “Itegeko ryari risanzweho ntiribungabunga ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika; kandi irishya ririmo gutorwa rifite za kirazira zibuza abantu kuvogera ubutumwa bwite bw’abantu”.
Itegeko ryo kugenzura itumanaho rivuga ko abantu bafite uburenganzira bwo kugenzura ubutumwa bw’abantu, ari umukuru w’urwego rw’iperereza (NISS), umukuru w’Ingabo ndetse n’uwa Polisi, babyemerewe n’umuntu wo mu nzego z’ubutabera uzagenwa na Ministiri w’Intebe.
Kuri uyu wa kabiri kandi, Sena yemeje abayobozi ba za Komisiyo eshatu, ishinzwe amatora, iy’abakozi ba Leta ndetse n’iyo kurwanya Jenoside.
Muri Komisiyo y’igihugu y’amatora, Perezida ni Kalisa Mbanda, Visi Perezida akaba Mukansanga Marie Odette.
Muri Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, Perezida ni Habiyakare Francois, visi Perezida akaba Kayijire Agnes, naho Komisiyo yo kurwanya Jenoside ikazayoborwa na Rutayisire John afatanyije na Tuyisenge Christine.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|