Sena isanga abenshi bagifite imyumvire mike kuri EAC

Abasenateri bagize komisiyo ikurikirana ibikorwa by’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), baravuga ko hagikenewe ubukangurambaga bwinshi ngo abaturage bamenye inyungu ziwurimo.

Iyi komisiyo ivuga ko aho imaze kunyura igenda iganira n’abaturage kugira ngo yumve imyumvire bafite ku bihugu bigize umuryango w’Africa y’Uburasirazuba, yasanze abenshi bawumva gusa, ariko ugasanga batazi ibikorwa byawo, ndetse batanasobanukiwe n’inyungu bahakura.

Abasenateri basobanura inyungi zo kuba muri EAC.
Abasenateri basobanura inyungi zo kuba muri EAC.

Ubwo bari bageze mu Karere ka Ruhango ku wa 15 Mata 2016, iyi komisiyo yatanze ikiganiro ku nyungu zo kuba muri EAC ku byiciro bitandukanye by’abaturage.

Nyuma yo kumva inyungu zikubiye mu kuba muri uyu muryango, abaturage bagaragaje inyota n’amatsiko menshi yo gushaka kurushaho kumva neza uko aya mahirwe yabyazwa umusaruro.

Senateri Rugena Michel, Perezida w’iyi komisiyo, avuga ko bigaragara ko abaturage bagifite imyumvure mike kuri uyu muryango, bityo agasanga hakwiye kubaho ubukangurambaga bwimbitse, kugira ngo inyungu zo kuba muri uyu muryango ntiziziharirwe n’abaturage b’ibindi bihugu gusa.

Ati “Byadushimishije cyane kuko bishimiye ikiganiro twabahaye, ikigaragara nta makuru ahagije bafite, ariko icyo tugiye gukora, tugiye kwicara dukore ubuvugizi cyane cyane muri iriya minisiteri ishinzwe uyu muryango, maze imanuke ize isobanurire abaturage inyungu zo kuba muri EAC.”

Abenshi mu bikorera bavuga ko badasobanukiwe iby'iyu muryango.
Abenshi mu bikorera bavuga ko badasobanukiwe iby’iyu muryango.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhangona bwo bwemeza ko uretse n’abaturage bigaragara ko nta makuru ahagije Abanyaruhango muri rusange bafite kuri uwo muryango uretse kumva ko hari minisiteri iwushinzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yagize ati “Yewe uretse kumva ko uwo muryango uhari, hari byinshi twungukiye muri iki kiganiro, ndetse tunafite umudepite uri mu nteko y’abadepite b’uyu muryango ukomoka hano mu Ruhango, ariko ntituramutumira ngo awutuganirizeho byimbitse.”

Usengumuremyi Jean Marie Vianny, wikorera mu Karere ka Ruahngo, avuga ko na bo nk’abikorera bungukiye byinshi mu kiganiro bahawe n’abasenateri, akavuga ko ubu bagiye gutinyuka bakagurira ibikorwa byabo hanze y’u Rwanda, badategereje ko abahandi baza gucuruza mu Rwanda, bo ntacyo batangayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka