Sena irifuza ko ikarita y’itora isimbuzwa indangamuntu

Abagize inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena barashaka ko ikarita y’itora isimburwa n’indangamuntu, ikajya iba ari yo yifashishwa mu matora.

Abasenateri bifuza ko ikarita y'itora yasimburwa n'indangamuntu kuko n'ubusanzwe zose zikoreshwa mu gihe cy'amatora
Abasenateri bifuza ko ikarita y’itora yasimburwa n’indangamuntu kuko n’ubusanzwe zose zikoreshwa mu gihe cy’amatora

Ubwo Komisiyo ya politiki n’imiyoborere yagezaga ku Nteko rusange raporo ijyanye n’iyubahirizwa ry’amahameremezo mu matora y’Abadepite yabaye muri Nzeri 2018, Abasenateri bagaragaje ko ikarita y’itora idakenewe.

Bagaragaje ko mu matora usanga hakoreshwa ikarita y’itora, mu masaha akuze ugasanga n’ufite indangamuntu yemerewe gutorera ku mugereka, aho akoresha indangamuntu gusa.

Senateri Uyisenga Charles yabajije Komisiyo ati “Ibyo bivuze ko twese turamutse tubyutse tukajya ku biro by’itora tudafite amakarita y’itora ariko dufite indangamuntu twatora!

None se ubwo amakarita y’itora amaze iki? Kuko mu masaha ya mu gitondo abafite indangamuntu gusa batemererwa gutora, ariko nyuma ya saa sita bakemererwa.”

Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscène, Perezida w’iyo Komisiyo yavuze ko kuvanaho amakarita y’itora byanagabanya ingengo y’imari yagendaga mu kuzikora.

Yagize ati “Ukurikije ibiganiro twagiranye na Komisiyo y’amatora, amakarita y’itora azavaho, asimbuzwe indangamuntu kuko n’ubundi ifite umwirondoro wose uba ku ikarita y’itora.”

Sindikubwabo yavuze ko amatora y’Abadepite yo muri Nzeri 2018 kimwe n’aya Perezida wa Repubulika yabaye umwaka ushize yagenze neza. Nyamara ngo hari ibikenewe kuvugururwa, nko kugena agaciro k’imirimo y’abakorerabushake mu buryo bw’amafaranga .

Raporo ya Komisiyo yagaragaje ko amatora agira imbogamizi y’ingengo y’imari. Mu matora y’Abadepite yo mu wa 2008, ingengo y’imari yakoreshejwe yari miriyari hafi umunani z’amafaranga y’u Rwanda. Mu matora yo mu wa 2013 n’aya 2018, ayo mafaranga yaramanutse agera kuri miriyari eshanu zirenga gato.

Icyakora Abasenateri bagaragaje ko u Rwanda rufite umuco mwiza wo kwishakamo ibisubizo,aho mu matora, imirimo myinshi ikorwa n’abakorerabushake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gitekerezo cyiza rwose bareke tujye dukoresha identite byoroshye kwikorera ibintu byinshi kandi wa mugani irangamuntu ibumbye byose

nkusi yanditse ku itariki ya: 7-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka