Sena iri gukora ubushakashatsi ku kibazo cy’impunzi z’Abanyekongo
Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena y’u Rwanda iri gusura inkambi zirimo impunzi z’Abanyekongo mu rwego rwo gukora ubushakashatsi ku mpamvu izi mpunzi zikomeza guhunga. Tariki 07/01/2012 hasuwe inkambi ya Kigeme.
Hon. Senateri Mukakalisa Jeanne d’Arc, umuyobozi wungirije w’iyi komisiyo yatangaje ko ubu bushakashatsi ahanini bugamije kureba impamvu nyamukuru y’uku guhungira mu Rwanda kwa hato na hato kw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda dore ko byatangiye mu mwaka wa 1995, ndetse n’uko byashyirwaho iherezo.
Hon. Senateri Mukakalisa yagize ati: “twaje ahangaha nka komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano kwiga impamvu impuzi z’abanyekongo zikomeza guhunga. Ese ni ngamba ki zafatwa kugira ngo iki kibazo cy’impunzi z’Abanyekongo zivuga Ikinyarwanda kirangire”.

Hon. Senateri Mukakarisa akomeza atangaza ko nyuma y’ubu bushakashatsi hazakurikiraho ubuvugizi hirya no hino aho bishoboka hose kugira ngo iki kibazo kimenyekane uko giteye ndetse kinashakirwe umuti urambye watuma ubuhunzi bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bucika burundu.
Barasaba kwemerwa nk’Abanyekongo
Impunzi z’abanyekongo bavuga Ikinyarwanda zahungiye mu nkambi ya Kigeme zitangaza ko zisanga umuti ari uko Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yabafata nk’Abanyekongo maze ikabaha uburenganzira dore ko bo n’abo bakomokaho ari ho bahavukiye.
Habineza Semaramba Fidèle, ushinzwe umutekano mu nkambi ya Kigeme yagize ati: “icyo tubona cyakorwa muri Kongo kugira ngo dutahe ni uko Kongo yatwemera nk’abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.”
Habineza akomeza avuga ko kuba bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bitagakwiye kubabuza uburenganzira bwabo nk’abenegihugu, kubwe ngo ibyo bikwiriye kubazwa abakase imipaka impamvu babashyize muri kongo kandi bavuga ikinyarwanda.
Ikindi kibabaza aba banyekongo bahungiye mu Rwanda ngo ni uko batarumva na rimwe igihugu cyabo kibihanganisha ngo byibuze bamenye ko kibatekereza kinashaka umuti ngo babe basubira iwabo.

Izi mpunzi ngo ntizumva impamvu igihugu cyabo kidafata iya mbere ngo gishake umuti urambye w’ikibazo cyabo ahubwo bakishingikiriza amahanga gusa; nk’uko Habineza akomeza abitangaza.
Umuyobozi wungirije wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena yatangaje ko ibibazo byose bashyikirijwe bazabikorera ubuvugizi hirya no hino ngo kuko Leta y’u Rwanda yubahiriza uburenganzira bwa buri wese.
Kuri uyu wa mbere iyi komisiyo yaganiriye n’ubuyobozi bw’akarere n’ubw’inkambi, ndetse na komite nyobozi y’impunzi, naho kuri uyu wa kabiri ikaza guhura n’abasaza bakuru bazi amateka ngo babahe ubuhamya.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|