Sena irasaba Guverinoma gukomeza gahunda yo gutuza abantu neza

Inama y’Abaperezida ba Komisiyo zigize Sena y’u Rwanda yateranye ku wa Gatanu tariki ya 16 Nzeri 2022, yashimiye Guverinoma kuba irimo gutuza neza abavuye muri Kangondo na Kibiraro, isaba ko iyo gahunda yakomeza.

Abavuye mu manegeka muri Bannyahe batujwe mu nzu z'icyerekezo
Abavuye mu manegeka muri Bannyahe batujwe mu nzu z’icyerekezo

Abaperezida (ba Komisiyo zigize Sena) bateranye mu nama yabo isanzwe bayobowe na Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin bagamije “kumenya ibikorwa mu kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi”.

Ibiro bya Perezida wa Sena bivuga ko iyo nama yashimye ibikorwa na Guverinoma mu gutuza neza abaturage hagamijwe kunoza imiturire n’imitunganyirize y’imijyi, nk’uko biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017–2024).

By’umwihariko, iyo nama ngo yashimye igikorwa cya Guverinoma cyo gutuza neza abaturage batuye mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro, barimo kuvanwa ’ahashyira ubuzima bwabo mu kaga’, bagatura ahujuje ibyangombwa.

Itangazo ry’Ibiro bya Sena y’u Rwanda rigira riti "Inama y’Abaperezida isanga iyo gahunda ya Guverinoma igomba gukomeza mu rwego rwo kurengera abaturage batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bagatuzwa neza."

Abantu bimurirwa mu midugudu irimo ibikorwa remezo byose
Abantu bimurirwa mu midugudu irimo ibikorwa remezo byose

Iryo tangazo rivuga ko ibi bishimangira iyubahirizwa ry’ihame remezo ryo “kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye, kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.”

Iyo nama y’Abaperezida isaba Abanyarwanda gukomeza gushyigikira gahunda za Leta, ziteza imbere imibereho yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nda shima simon kamuzinzi na kt muragerageza.

Fausitn yanditse ku itariki ya: 18-09-2022  →  Musubize

Ndahamanya na senat y;u rwanda ko gutuza abantu ku midugudu hose mu gihugu ku ishoramari rya leta;byakwihutisha iterambere n;imibereho myìza.

Twagiriyaremye Alphonse yanditse ku itariki ya: 17-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka