Sebutege Ange atorewe kuyobora Akarere ka Huye asimbura Muzuka Eugene weguye

Sebutege Ange atorewe kuyobora Akarere ka Huye asimbura Muzuka Eugene weguye na Komite bakoranaga nyuma yo gukurwaho icyizere tariki ya 31 Gicurasi 2018.

Sebutege Ange yari asanzwe akora mu Kigo cy'igihugu gishinzwe abinjira n'abasohoka
Sebutege Ange yari asanzwe akora mu Kigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka

Sebutege atowe ku majwi 225 kuri 278, uwo bahataniraga uyu mwanya ari we Pauline Kayisire akaba agize 52 kuri 278.

Muri aya matora ari gukorwa hirya no hino mu gihugu hasimbuzwa Komite nyobozi z’uturere ziherutse kwegura, habonetsemo imfabusa imwe.

Sebutege Ange ni umugabo ufite imyaka 36 y’amavuko. Afite umugore n’abana babiri. Akaba yakoraga muri kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda,ahagarariye ishami rishinzwe imitangire myiza ya serivisi n’itumanaho.

Yiyamamaza yavuze ko aramutse agiriwe icyizere yafatanya n’abandi bayobozi mu gutuma gahunda za Leta zigerwaho.

Ngo yiteguye kandi no gukorana n’abikorera, agaharanira imibereho myiza y’abaturage kandi agasigasira umutekano dore ko ari na byo yari asanzwe akoramo (Immigration), kandi serivisi zihabwa abaturage zikarushaho kugenda neza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndi kwitonda thadee ntuye nyamirama,shanga,kigoma twishimiye meyawacu mushya naze adufashe gukomeza kwiteza imbere Ariko azagerageze kutwegera a Baturage bumurenge wakigoma adufashe kubona amazi numuriro kuko ubuturi mwicuraburindi. kandi ajye atwegera tumumenye tunaganire

kwitonda thadee yanditse ku itariki ya: 7-07-2018  →  Musubize

Turamwishimiye Mayor mushƴa wacu

alias yanditse ku itariki ya: 2-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka