Sayinzoga wayoboraga komisiyo ya "Demobilisation" yitabye Imana

Jean Sayinzoga wari umuyobozi wa komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero yitabye Imana azize indwara.

Jean Sayinzoga yitabye Imana ku cyumweru tariki ya 16 Mata 2017
Jean Sayinzoga yitabye Imana ku cyumweru tariki ya 16 Mata 2017

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mata 2017.

Sayinzoga yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe dore ko yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali.

Urupfu rwe rwatunguye abatari bake kuko mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi yatangaga ibiganiro, bigaragara ko akomeye.

Sayinzoga yari umukinnyi ukomeye wa Karate. Niwe munyarwanda wa mbere wambaye umukandara w’umukara na “dan” esheshatu.

Ari mu batangije umukino wa Karate mu Rwanda. Yigishije benshi mu bakinnyi ba “Karate” bakuze kandi bo mu rwego rwo hejuru mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 41 )

umuryango wa sentei ukomeze kwihangana kandi Imana imuhe iruhuko ridashira.

Peter yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

Nos sinceres condoleances à la famille de JEAN.
Que l’ame de Jean repose en paix et que la terre lui soit légere

Bahati olivier yanditse ku itariki ya: 20-04-2017  →  Musubize

RIPMON SENSEI IMANA IMWAKIRE

sensei uwimana alphonse yanditse ku itariki ya: 20-04-2017  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira kandi imwakire mubayo.

HAKIZIMANA Jean Marie Vianney yanditse ku itariki ya: 18-04-2017  →  Musubize

natwe nka AERG IMARAGAHINDA mukigo cya ecose musambira twifatanyije n’umuryango wa jean mukababaro numwe mubatumye abanyarwanda benshi bari hanze nk’impunzi batahuka turabimushimira cyane!!!!!!

bayibayi patrick yanditse ku itariki ya: 18-04-2017  →  Musubize

Mon sensei Imana iguhe iruhuko ridashira. Impanuro zawe tuzazibumbatira

Francois yanditse ku itariki ya: 18-04-2017  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Bimenyimana Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 18-04-2017  →  Musubize

Que Dieu répose son âme en paix

Mutokambali yanditse ku itariki ya: 18-04-2017  →  Musubize

imana imuhe iruhuko ridashira kandi imwakire mu bayo yafashije Abanyarwand

Hafashimana david ttc matimba yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

Uyu Musaza yari intangarugero muri Martial Arts mu Rwanda, Imana Imuhe kuruhuka kwiza, kandi ihe abiwe Kwihangana.

SIFU Marc yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

RIP mon sensei,
War’umugabo wukuri,w’icyubahiro cyinshi kandi ukaba wicyishaka bugufi ukanatega amatwi buri wese ukwegereye,
Uzahora mumitima yacu forever,
Imana izakwakire mubayo. Amin amin amin
RIP mon maitre.
Asman

Asman yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

Mbere Nambere Mbanjije Kwihanganisha Umuryango We Wasiye Naho We Imana Imwakire Mubayo Inamuhe Niruhuko Ridashira Gusa Yari ngenzi Ahari Ho Hose Pe

Bihoyiki Varens yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka