Sayinzoga wayoboraga komisiyo ya "Demobilisation" yitabye Imana
Jean Sayinzoga wari umuyobozi wa komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero yitabye Imana azize indwara.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mata 2017.
Sayinzoga yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe dore ko yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali.
Urupfu rwe rwatunguye abatari bake kuko mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi yatangaga ibiganiro, bigaragara ko akomeye.
Sayinzoga yari umukinnyi ukomeye wa Karate. Niwe munyarwanda wa mbere wambaye umukandara w’umukara na “dan” esheshatu.
Ari mu batangije umukino wa Karate mu Rwanda. Yigishije benshi mu bakinnyi ba “Karate” bakuze kandi bo mu rwego rwo hejuru mu Rwanda.
Ibitekerezo ( 41 )
Ohereza igitekerezo
|
umuryango wa sentei ukomeze kwihangana kandi Imana imuhe iruhuko ridashira.
Nos sinceres condoleances à la famille de JEAN.
Que l’ame de Jean repose en paix et que la terre lui soit légere
RIPMON SENSEI IMANA IMWAKIRE
Imana imuhe iruhuko ridashira kandi imwakire mubayo.
natwe nka AERG IMARAGAHINDA mukigo cya ecose musambira twifatanyije n’umuryango wa jean mukababaro numwe mubatumye abanyarwanda benshi bari hanze nk’impunzi batahuka turabimushimira cyane!!!!!!
Mon sensei Imana iguhe iruhuko ridashira. Impanuro zawe tuzazibumbatira
Imana imuhe iruhuko ridashira.
Que Dieu répose son âme en paix
imana imuhe iruhuko ridashira kandi imwakire mu bayo yafashije Abanyarwand
Uyu Musaza yari intangarugero muri Martial Arts mu Rwanda, Imana Imuhe kuruhuka kwiza, kandi ihe abiwe Kwihangana.
RIP mon sensei,
War’umugabo wukuri,w’icyubahiro cyinshi kandi ukaba wicyishaka bugufi ukanatega amatwi buri wese ukwegereye,
Uzahora mumitima yacu forever,
Imana izakwakire mubayo. Amin amin amin
RIP mon maitre.
Asman
Mbere Nambere Mbanjije Kwihanganisha Umuryango We Wasiye Naho We Imana Imwakire Mubayo Inamuhe Niruhuko Ridashira Gusa Yari ngenzi Ahari Ho Hose Pe