Santrafurika: Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero cy’abitwaje intwaro

Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’amahoro bwa UN muri Santrafurika (MINUSMA), yitabye Imana tariki ya 10 Nyakanga 2023, nyuma yo kuraswa n’abitwaje intwaro mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Itangazo MINUSCA yashyize ahagaragara, rivuga ko batatu mu bagabye igitero barashwe bakahasiga ubuzima, mu gihe umwe muri bo yafashwe.

Umuyobozi wa MINUSCA, Valentine Rugwabiza, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yamaganye ubu bwicanyi bwakozwe n’iki gitero, cyahitanye umusirikare w’u Rwanda.

Ati “Ndamagana igitero cyabereye i Sam Ouandja aho umwe mu basirikare bacu yiciwe. Ndashimira ubutwari bwa MINUSCA mu gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kurinda abasivili no gushyigikira ubuyobozi bwa Centrafrique”.

Rugwabiza yashimye imbaraga Ingabo z’u Rwanda zari ziri ku burinzi zagaragaje, mu gusubiza inyuma icyo gitero no kurinda abatuye i Sam-Ouandja.

MINUSCA yasabye ubuyobozi bwa Santrafurika gukora ibishoboka byose, hakamenyekana abagabye icyo gitero no kubageza imbere y’ubutabera.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), rivuga ko bababajwe cyane n’urupfu rw’umusirikare wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika, nyuma y’igitero cyagabwe kuri MINUSCA.

RDF yamaganye byimazeyo icyo gitero kandi yihanganisha umuryango n’inshuti z’uwaguye muri iki gitero.

Ubutumwa bukubiye muri iryo tangazo rya RDF, bukomeza buvuga ko Ingabo z’amahoro za RDF zikomeje kwiyemeza kurinda abasivili muri manda ya MINUSCA, n’ubundi butumwa bwo kubungabunga amahoro Ingabo za RDF zikoreramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka