Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zashimiwe serivisi z’ubuvuzi ziha abaturage ku buntu

Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu itsinda rya (RWABATT-1), ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), zatanze ku buntu serivisi z’ubuvuzi ku baturage b’i Bambouti, Akarere gaherereye mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Ingabo z'u Rwanda zahaye abaturage serivisi z'ubuvuzi ku buntu
Ingabo z’u Rwanda zahaye abaturage serivisi z’ubuvuzi ku buntu

Serivisi z’ubuvuzi zahawe abaturage zirimo kubasuzuma no kubavura indwara zitandukanye nka malariya, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, indwara zo mu nda, indwara z’amenyo n’izo mu kanwa, indwara z’amaso, n’indwara z’uruhu ndetse n’ibibazo bishingiye ku mirire mibi.

Ndiaye Goumba, umuyobozi wungirije wa Bambouti, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro, uruhare zigira mu gukemura ibibazo birimo n’umutekano.

Bwana Ndiaye yashimye kandi ubufatanye bwiza buranga Ingabo z’u Rwanda n’abaturage ba Santrafurika, bituma serivisi z’ubuvuzi bakeneye bazihabwa ku buntu.

Serivisi zatanzwe zibanze kugusuzuma no kuvura indwara nka malariya n'izindi
Serivisi zatanzwe zibanze kugusuzuma no kuvura indwara nka malariya n’izindi

Bambouti ni Akarere gaherereye muri Ntara ya Haut-Mbomou, kari kamaze igihe kinini kabangamiwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwitwa Union for Peace in Central African Republic (UPC) ndetse n’uwitwa Azande.

Muri Gicurasi 2024, ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa MINUSCA, zoherejwe muri aka gace mu rwego rwo kurinda abaturage, kubungabunga umutekano, kurwanya iyo mitwe yitwaje intwaro, no kongera gutuma habaho urujya n’uruza mu gufasha abaturage mu mibereho yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka