Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari y’ishimwe
Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 13 (RWABATT13) ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, UN, bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika (MINUSCA), zambitswe imidari y’ishimwe yatanzwe na Perezida Faustin Archange Touadera, kubera umurava, ubunyamwuga n’umusanzu wazo mu kurinda abasivili.

Ni igikorwa cyabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye mu Mujyi wa Bangui, cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo iza gisirikare n’iza Leta.
Ingabo z’u Rwanda zatangiye koherezwa mu butumwa muri Santrafurika guhera muri Mutarama 2014, zikaba ari zimwe mu zigize ubutumwa bw’amahoro bwa UN buzwi ku izina rya MINUSCA.
Ku ntangiriro, u Rwanda rwoherejeyo abasirikare bagera kuri 850 binyuze mu butumwa bwari buyobowe na Afurika yunze Ubumwe. Kuva ubwo, u Rwanda ni kimwe mu bihugu byohereza umubare munini w’abasirikare n’abapolisi muri MINUSCA, bakagenda bafite inshingano zo kurinda abasivili no kubungabunga amahoro n’umutekano.
Mu kwezi k’Ukuboza 2020, mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, u Rwanda rwohereje izindi ngabo biturutse ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, kugira ngo zifashe mu kurwanya inyeshyamba, kurinda imishinga y’ubuhinzi n’ibirombe by’amabuye y’agaciro.

Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi kandi bwanatumye ishoramari ryiyongera, aho abashoramari b’Abanyarwanda bashora imari yabo mu nzego z’ubuzima zitandukanye muri Santarafurika.
Ingabo z’u Rwanda zishimirwa ubwitange zikorana muri Santarafurika, kubera ko kuva zigiyeyo, ngo hari imijyi itandukanye yari yarigaruriwe n’inyeshamba, ariko ubu yongeye gusubira mu bice bigenzurwa na Leta.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|