SAMI DRC yacyuye ibindi bikoresho binyuze mu Rwanda

Icyiciro cya karindwi cy’ibikoresho by’ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zakoreshaga mu ntambara na M23, byasubijwe aho byaturutse binyujijwe mu Rwanda.

SAMIDRC yatangiye gusubizayo ibikoresho byayo guhera kuwa 29 Mata 2025, hashingiwe ku cyemezo cy’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) cyafashwe kuwa ya 13 Werurwe 2025, kirebana no guhagarika ubutumwa bwayo.

Kuri iyi nshuro, amakamyo 35 ni yo yakoreshejwe atwaye ibikoresho bya gisirikare byanyujijwe mu Rwanda byerekeza muri Tanzania. Yahagurutse ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba aturutse ahazwi nko mu Rugerero mu Karere ka Rubavu akomeza yerekeza Musanze-Kigali.

Mu bigo bya gisirikare bya Goma no mu nkengero za Sake haracyakambitse abasirikare ba SAMIDRC, bikaba byitezwe ko bose bazataha ibikoresho byabo bimaze gusubirayo byose.

Icyiciro cya gatandatu cy’ibikoresho bya SAMIDRC cyaherukaga kunyuzwa mu Rwanda tariki 19 Gicurasi 2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka