Sam Rugege arizeza gukomeza icyivi cy’uwo asimbuye

Professor Sam Rugege, watorewe kuyobora Urukiko rw’Ikirenga, aravuga ko azakora akazi ke atibanze mu gupiganwa, ahubwo ko azashingira kuri byinshi yigiye kuri Aloysie Cyanzayire mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umurimo w’ubutabera mu Rwanda.

Mu ijmabo yagejeje ku bakozi b’Urukiko rw’Ikirenga nyuma y’igikorwa cy’ihererekanyabubasha cyabaye uyu munsi ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga, Professor Rugege yavuze ko atazanywe no kurushanwa ku buyobozi.

Professor Rugege yagize ati: “Icyangombwa si ugupingana ahubwo icy’ingenzi ni uko ubucamanza bw’u Rwanda bukomeza gutera imbere mu byiciro byose ntibusubire inyuma.”

Professor Rugege yakomeje avuga ko kugira ngo azagere ku nshingano akeneye ubufasha bwa buri wese ukora muri uru rukiko kugira ngo ubucamanza bw’u Rwanda bube icyitegererezo mu karere. Yavuze ko azagendera kubyo y’igiye kuri Cyanzayire kuko yamubereye umwarimu mwiza.

Zimwe mu mpinduka zagaragaye mu bucamanza muri manda ya Cyanzayire harimo kuzamura umubare w’imanza zicibwa n’abacamanza, kongera serivisi zitangwa mu bucamanza no kuzana ikoranabuhanga mu rwego rw’ubucamanza. Kuri manda ya Cyanzayire, imanza zacuwe n’Urukiko rw’Ikirenga zikubye hafi inshuro 10.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka