Sakara:Bagobotswe bagenerwa miliyoni 144 zo kubagezaho amazi meza

Nyuma yo kugaragaza ikibazo cy’amazi bafite,bakavuga ko batangiye kuyasaba kuva ku bw’abami ntibayabone, Akarere ka Ngoma kagennye miliyoni 144 zizakoreshwa mu kwegereza amazi meza abaturage bo mu Kagari ka Sakara mu Murenge wa Murama.

Abo baturage bari baherutse kugaragariza iki kibazo cyabo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, muri 2014 ubwo yasuraga Akarere ka Ngoma maze bizezwa ko bitarenze mu mwaka w’imihigo 2015-2016 bazaba bahawe amazi meza.

Mu ngengo y'imari y'Akarere ka Ngoma ya 2015-2016, abaturage ba Sakara bazagezwaho amazi meza (Photo archive).
Mu ngengo y’imari y’Akarere ka Ngoma ya 2015-2016, abaturage ba Sakara bazagezwaho amazi meza (Photo archive).

Mujyambere Viateur, utuye muri ako kagari, ubwo Minisitiri Kaboneka yabagendereraga yagize ati “Hari byinshi byakozwe hano iwacu ariko sinabura kuvuga ko abaturage batuye Sakara, dufite ikibazo cyo kutagira amazi meza hafi. Aya mazi dusaba numvaga n’abakurambere bacu bavuga ko bayasabye guhera ku bw’abami.”

Mu ngengo y’imari y’Akarere ka Ngoma isagamiliyari 11 izakoreshwa muri uyu mwaka w’imihigo, akarere katekereje kuri abo baturage kakba kagiye kubegereza amazi meza kayafatiye ku isoko ya Nyamuganda isanzwe iherereye muri ako karere.

Ubusanzwe, abatuye mu Kagari ka Sakara bakoraga ibirometro bigera kuri bine bamanuka imisozi bagana mu gishanga kuvoma amazi.

Amazi meza naramuka ageze i Sakara ntibizaba ibyishimo ku batuye muri ako kagari gusa kuko n’abaturanyi babo bo mu Kagari ka Nyagasozi (mu murenge wa Mutendeli) bavuga ko kuba amazi ageze i Sakara bibaha icyizere cyuko na bo bagiye kuyabona bakava ku kuvoma ay’ibishanga.

Gasirabo wo mu Kagari ka Nyagasozi agira ati “Biradushimishije kuba ubuyobozi bwiza bukomeje kutuzirikana.ariko natwe hano Nyagasozi ikibazo cyacu cyo kuvoma amazi mabi y’ibishanga kiraturembeje.Turizera ko natwe tuzakurikiraho, natwe badutekerezeho.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko nyuma y’uko umushinga w’Abayapani ubafashirije kubagerezaho amazi ku baturage ba Sake, Mutendeli na Zaza, ubu abaturage 80% begerejwe amazi meza kandi ko intego ari uko abaturage bakwegerezwa amazi meza ku kigero cya 100% bitarenze muri 2017.

Akagari ka Sakara kagiye kugezwamo amazi meza ntikagira n’amashanyarazi nyamara kubatswemo amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (GS Mvumba) ndetse hakaba hari no kubakwa ivuriro rito bita Poste de santé.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 5 )

karembe naho bahibuke

ngiruwonsanga yanditse ku itariki ya: 11-07-2015  →  Musubize

natwe murenge wakarembo ntamazi tugira ntamuriro twabuze ukotwiteza imbere nashatse kugura icyuma gisya imyaka bimbera imbogamiza kd banza meya atahazi kuko sindahamubona yigumira mumirenge yegereye umurenge wakibungo gusa ntamuntu numwe wishimye kubera kuvoma murufunzo nokutagira umuriro biratubanga muzatemberere ahitwa kabirizh murambi bigoma nyamirambo murebe aho ibibereho mibiyibera aho usanga umwana yarazanyuruhara kubera ibido icyonasaba nuko natwe batwibuka nka sakara

ngiruwonsanga yanditse ku itariki ya: 11-07-2015  →  Musubize

bazahere ku bavoma KIZANYE no KWA RUKOROTA mumudugudu wo MUKIBARA

bobo yanditse ku itariki ya: 10-07-2015  →  Musubize

babyihutishe , kuko amazi tuyakeneye cyane. Dufite amazi mabi cyane,urugero ni nkabavoma ku mariba bita CYIZANYE no kwa RUKOROTA aherereye mu kagari ka SAKARA,mu mudugudu wo MUKIBARA, ndetse hakaba n’abandi batuye KUMPINGA bavoma KIBAYA ndetse no mu yindi MIBANDE ya kure.

sir me yanditse ku itariki ya: 10-07-2015  →  Musubize

babyihutishe , kuko amazi tuyakeneye cyane. Dufite amazi mabi cyane,urugero ni nkabavoma ku mariba bita CYIZANYE no kwa RUKOROTA aherereye mu kagari ka SAKARA,mu mudugudu wo MUKIBARA, ndetse hakaba n’abandi batuye KUMPINGA bavoma KIBAYA ndetse no mu yindi MIBANDE ya kure.

sir me yanditse ku itariki ya: 10-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka