SAFKOKO irashinjwa kudindiza imihanda ihuza imijyi muri CEPGL

Sosiyete SAFKOKO yatsindiye kubaka imihanda ihuza imijyi ihuza ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu bigize ibiyaga bigari (CEPGL) irimo Gisenyi-Goma, Rusizi-Bukavu hamwe na Bukavu- Bujumbura iragawa ko itihutisha ibyo bikorwa.

Iki gikorwa cyagombaga kumara amezi 15, ubu kimaze amezi 12 kigeze kuri 3% mu gihe amasezerano yo kubaka imihanda yasinywe mu kwezi kwa Werurwe 2013 agomba kurangira muri Nyakanga 2014.

Herman Tuyahaga, umunyamabanga wa CEPGL
Herman Tuyahaga, umunyamabanga wa CEPGL

Umunyamabanga wa CEPGL, Herman Tuyaga yatangaje ko hamaze gukorwa inama 4 zo kwiga ku mikorere ya SAFKOKO ariko ngo haragaragara icyererwa ry’amezi 9 ataragize ikiyakorwamo.

Uku kudindira kw’ibikorwa byo gukora iyi mihanda iterwa inkunga n’umuryango w’ubumwe bw’Iburayi byatumye uyu muryango wandikira CEPGL uyisaba ko yahagarika amafaranga ahabwa SAFKOKO kubera kutubahiriza amasezerano.

Igikorwa cyo kubaka imihanda ihuza imijyi ihuza ibihugu bigize CEPGL cyagombaga kurangira gitwaye miliyoni zigera kuri 25 z’amayero harimo 9 328 053,12 z’amayero ku ruhande rwa Congo, 8 298 012,17 z’amayero ku ruhande rw’u Burundi hamwe na 6 301 619,24 z’amayero ku ruhande rw’u Rwanda.

Ibi bikorwa bitangira byari bihuje amasosiyete abiri arimo SAFRICAS na SEBURIKOKO ariko baza kugirana ibibazo bituma batandukana, biba imwe mu mbogamizi yatumye ibikorwa bidindira kuko SAFRICAS yagiye gukorera i Goma, Seburikoko agakomeza mu gihe hari hamaze gutangwa amafaranga agera kuri miliyoni 4 z’amayero atuma ibikorwa bitangira.

Nyuma y’inama yahuje abahagarariye SAFKOKO, CEPGL n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi kuri uyu wa 13/3/2014, umunyamabanga wa yatangaje ko SAFKOKO imaze gusaba ko yakongererwa igihe kugira ngo irangize ibyo isaba ariko ubuyobozi bw’umuryango wa CEPGL buvuga ko bugomba kubikorana ubushishozi kugira ngo harebwe ko n’amahirwe yahabwa yashobora kuyakoresha neza.

Herman Tuyaga avuga ko ibikorwa byo kubaka imihanda ihuza imijyi y’ibihugu biri mu bikorwa bifasha abaturage guhahirana no kwihutisha iterambere, ndetse bikaba bifatwa nk’ibikorwa byafasha akarere kugarura amahoro ku buryo CEPGL itarebera uko byangizwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

arikose uwobikoko bamukuyeho kwabashaka akaziaribeshe arikonubundi narinabitecyereje niyirusizi ntiyabasondetse

iyakaremye yanditse ku itariki ya: 14-03-2014  →  Musubize

mumbaze njye uhibereye (ku gisenyi) baraparitse pe! nta gatege bashyizemo. ariko kuki batarihaye abashinwa?

Gladys yanditse ku itariki ya: 14-03-2014  →  Musubize

ariko abantu bazumva ryari akamaro k’inyungu rusange kurusha izumuntu umwe, idindira nkiri ntakindi kiritera nuko hari aba bashaka gukuramo utwabo, kandi sibyo, spirit of national interest yagakwiye kuturanga ukumvako umuhanda nkuyu uzagirira inyungu benshi ntiwirebe gusa

celestin yanditse ku itariki ya: 13-03-2014  →  Musubize

Hari umuzungu wari warakoze ubushakashatsi ku birabura, avuga ko ubwonko bwabo budakora ku kigero cy’abazungu. Baje kumushinja ivanguramoko, ariko mu minsi yashize ubushakashatsi bwe bwaremewe kubera ikoranbuhanga ryateye imbere. Nta gitangaje rero kuba amafaranga ahari ntihagire igikorwa. Abirabura se birirwa bapfa nk’imibu, Afrika idakize? Abirabura se sibo barimbagura benewabo, abazungu bigaramiye.

the black race yanditse ku itariki ya: 13-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka