SACCO zigiye gushyikirizwa Miliyari 30 zo kuguriza abaturage
Umuyobozi wa BDF mu Rwanda, Vincent Munyeshyaka, avuga ko SACCO zigiye kongera gushyikirizwa amafaranga yo kuguriza abaturage ku nyungu ya 8%, ariko noneho zikazashyirwamo Miliyari 30.
Nk’uyo uyu muyobozi abisobanura, ngo bizaba ari ku nshuro ya gatatu bashyikiriza za SACCO amafaranga yo kuguriza abaturage ku nyungu ya 8%, aya kandi akaba ari ayagenewe gufasha ba rwiyemezamirimo kuzahura ubukungu, nyuma y’ibihombo byakuruwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Agira ati “Mu myaka ibiri ishize muri za sacco tumaze kuhanyuza hafi miriyari 15. Byagenze neza, ndetse icyiciro cya mbere cya miriyari esheshatu na miriyoni 500 sacco zimaze kuyishyura BDF ndetse n’icyiciro cya kabiri cya miriyari umunani kucyishyura birimo kugenda neza. Ubu rero tugiye kujya ku cyiciro cya gatatu na cyo tuzanyuza muri za sacco.”
Anasobanura ko ziriya miriyari hafi 15 bazishyikirije za sacco ku nyungu ya 0%, zisabwa kutarenza inyungu ya 8% ku baturage, ariko ko kuri ziriya miriyari 30 ho noneho hari akanyungu gatoya zizasabwa.
Ati “Muri iki cyiciro cya gatatu ho turifuza kuyaha za sacco ku rwunguko rutoya cyane rutarenga 2%, imibare tuzaba tuyibabwira kuko itaremezwa, ariko bo bagakomeza kuyatanga ku 8%.”
Undi mwihariko w’icyiciro cya gatatu ni uko noneho amafaranga atazahabwa abari basanzwe bafite ibyo bakora mbere y’indwara ya Coronavirus gusa, kuko n’imishinga mishyashya, yaba iy’abantu ku giti cyabo cyangwa iy’abishyize hamwe, izaba ishobora kwemererwa.
Ku bijyanye n’igihe bateganya ko ariya mafaranga azagerera ku bifuza kuyakoresha, BDF irateganya ubukangurambaga burebana na yo mu kwezi gutaha kwa Werurwe, hanyuma mu kwa Mata akazatangira kubagezwaho.
Icyakora, hari abumvise iby’aya mafaranga ku byiciro bibiri bibanza bavuga ko nta cyizere cyo kuyabona, kuko na mbere hose bagerageje, bakaza kwisanga bari kubwirwa ko batinze gusabirwa na sacco bakorana.
Uwitwa Kamanzi wo mu Karere ka Huye agira ati “Njyewe ndabyibuka mbyirukaho, muri icyo gihe bahise bavuga bati reka da! N’ubundi bahise bafata bakeya. Kandi ikindi batanga makeya. Ngira ngo ubushize ntibarenzaga miriyoni eshanu, kandi hari igihe umuntu aba akeneye arenze, ugasanga rero n’ubundi ntacyo agiye kumumarira.”
Ku bijyanye no kuba harafashwe bakeya, Vincent Munyeshyaka avuga ko ari ukubera ko ariya mafaranga ari makeya ugereranyije n’Abanyarwanda bifuza gukora, ngo keretse ahari uwabaha abarirwa muri za tiriyari (miriyari 1000) ni yo yabahaza.
Uretse ko na none ngo abantu bakwiye kuzirikana ko n’ubundi buryo busanzwe bwo gufatamo inguzanyo bugihari.
Icyo baboneye ku byiciro byahise kandi, ni ukuba hari abacungamutungo ba za sacco bagiye bategereza kwegeranya imishinga myinshi ngo babone kuyishyira muri system iyisabira inguzanyo, bakisanga yamaze kuzura.
Ubundi ngo byaba byiza bagiye bashyiramo iyo bashyikiriye, kuko ari bwo buryp bwiza bwo guha amahirwe abakiriya babo.
Ikindi, mu cyiciro cya kabiri ngo bari bafite miriyari umunani, ariko bafunze system hamaze gusaba imishinga ya miriyari 18. Iyacikanywe kuri kiriya gihe (ya Miliyari 10) ngo ni yo izaherwaho ku cyiciro gitaha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|