SACCO zasabwe gutanga serivisi nziza no gukorera mu mucyo

Ubuyobozi za SACCO burakangurirwa gutanga serivisi nziza ku banyamuryango, kwirinda kugendera ku marangamutima mu gutanga inguzanyo no gucunga amafaranga y’abanyamuryango neza.

Ibi Minisitiri muri Prezidansi, Venantia Tugireyezu yabitangaje mu muhango wo gutaha gutaha inyubako SACCO y’Umurenge wa Ruli yuzuye itwaye amafaranga agera kuri miliyoni 21 n’ibihumbi 200. Umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30/11/2012.

Yagize ati: “Ndibutsa ko inzego z’imiyoborere za SACCO (nyobozi na ngenzuzi) kugira imicungire myiza ya SACCO irangwa no gukorera mu mucyo no gutanga serivisi nziza, kubahiriza amahame shingiro akoreshwa mu mabanki, gucunga neza ibya rubanda n’izindi ndangagaciro remezo”.

Yanibuukije abayobozi ba SACCO gutanga inguzanyo bashingiye ku bushobozi bw’abanyamuryango, aho kugendera ku marangamutima kuko ari bwo SACCO izaba imbarutso y’iterambere mu murenge wabo.

SACCO zikunda kuganwa n’abaturage bafite amikoro macye ugasanga abafite ubushobozi bwinshi nk’abacuruzi bakomeye bakorana na banki. Minisitiri yakanguriye abantu bifite na bo gukorana na SACCO, kugira ngo iterambere ry’abaturage bo hasi ryihute.

SACCO Imbonera y'Umurenge wa Ruli yuzuye itwaye miliyoni 21 n'ibihumbi 200. (Photo: N. Leonard)
SACCO Imbonera y’Umurenge wa Ruli yuzuye itwaye miliyoni 21 n’ibihumbi 200. (Photo: N. Leonard)

Abaturage bagera kuri 63% bakorana n’ibigo by’imari bitandukanye, akarere kihaye umuhigo wo kugera ku 100% ku mezi atatu ari imbere; nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita yabitangaje muri uwo muhango.

Imibare igaragaza ko abagore bitabira SACCO muri rusange na Imbonera SACCO by’umwihariko ari bacye. Abayobozi bose bafashe ijambo, bakanguriye abagore n’urubyiruko gufunguza konti, bagatinyuka gusaba inguzanyo bikajyana no kuzishyura neza.

Abaturage bagannye SACCO Imbonera y’Umurenge wa Ruli bivugira ko bateye intambwe nini mu kwiteza imbere.

Felecia Mukamana, umubyeyi wo mu Kagali ka Jango, Umurenge wa Ruli asobanura ko gukorana na SACCO byamugiriye akamaro kanini cyane kuko yamuhaye inguzanyo yaguze inka ikamwa litiro umunani.

Yongeraho ko indi mirimo y’ubucuruzi akora yunganira umugabo mu gukemura ibibazo by’urugo rwabo.

Emmanuel Kobasanganwe, umucuruzi ku isantere ya Gitega, avuga ko yatangiriye ku bihumbi umunani acuruza icyayi, voka n’imineke. Nyuma y’igihe gito akorana na SACCO, atangaza ko amaze kwiyubakira inzu ihagaze miliyoni 3.5,

Kuri ubu acuruza iduka ririmo amafaranga agera ku miliyoni eshatu yanaguze moto. Mu minsi iri imbere, ngo azasaba inguzanyo yo kugura Toyota Hilux yo kuranguza, nk’uko yakomeje abitangaza.

SACCO y’Umurenge wa Ruli ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi bine. Inyubako yatashywe yubatswe ku nyungu za koperative n’imisanzu y’abanyamuryango.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuba umunyamuryango bisaba iki?

Aimable yanditse ku itariki ya: 27-11-2022  →  Musubize

Ndashimira abayobozi ba sco batarobanura kubutoni

Aimable yanditse ku itariki ya: 27-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka