SACCO 238 kuri 416 zahuye n’ibibazo by’ubujura
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yussuf yabwiye Abadepite ko SACCO 238 zahuye n’ibibazo by’ubujura, ahanini kubera ko zitakoreshaga ikoranabuhanga.

Ibi yabitangaje ku wa Kabiri tariki 8 Nyakanga 2025, ubwo yagezaga ku Nteko rusange y’Abadepite ingamba zihari zo gukemura ibibazo bigaragara mu micungire ya za SACCO.
Minisitiri Murangwa yatanze ibisobanuro mu magambo ku ngamba Leta yashyizeho mu gucunga za SACCO, na bimwe mu bibazo zagiye zihura nabyo.
Yavuze ko imirenge yose 416 yamaze kugezwamo ikoranbuhanga muri Kanama 2024, kuko SACCO 47 zashyizwemo uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kunoza imicungire yazo.
Asubizaga ikibazo cya zimwe muri SACCO zibwe bigizwemo uruhare n’abashinzwe imicungire, Minisitiri Murangawa yavuze ko SACCO Jabana yahombye Miliyoni 430Frw, kubera imikorere mibi y’abakozi bayo na SACCO Mugunga mu Karere ka Gakenke yibwe angana na Miliyoni 167Frw yose akaba atarabashije kugaruzwa.
Ahandi ni muri Isoko SACCO Gasabo hibwe Miliyoni 80Frw n’uwari umuyobozi wayo aza gutorokera hanze y’Igihugu, naho mu Karere ka Rusizi hibwe Miliyoni 23Frw muri SACCO ya Butare, naho mu ya Bweyeye hibwa Miliyoni 24Frw.
Ati “Icyo navuga ni uko kubera imikorere ya SACCO zitakoreshaga ikoranabuhanga, inyinshi zakoreshaga impamuro ndetse n’imicungire n’ubugenzuzi mu mikorere yazo ugasanga itanoze bigatuma zibwa n’abazishinzwe”.
Ikindi kwibwa kw’izi Sacco byaturutse ku kubura ubunyangamugayo bw’abazikoramo bamwe na bamwe.
Kuva SACCO zatangira gukora izigera kuri 238 zagiye zihura n’ibibazo by’ubujura muri 416, bukozwe n’abakozi bazo hamwe n’abayobozi bazo ndetse hamwe na hamwe hakaba ubufatanye n’abanyamuryango bazo.
Minsitiri Murangwa avuga ko SACCO 19 zari zananiwe gusubiza amafaranga y’abanyamuryango bayo n’ayari agenewe abagenerwabikorwa ba VUP, ndetse n’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza yishyuwe n’abanyamuryango bayanyujije kuri Konti ya RSSB iri muri SACCO.
Minsitiri Murangwa avuga ko hari SACCO zari hasi zahawe inguzanyo kugira ngo zibashe kunoza imikorere yazo ndetse zabashije kwishyura.
Yungamo ko abagize uruhare muri ubu bujura bagiye bakurikiranwa barishyura abandi bagenda bakatirwa n’inkiko, ariko ugasanga hari n’imbogamizi zo kuba SACCO zitabasha kugaruza imitungo kuko bamwe mu baziba usanga nta mitungo ibabaruyeho.

Avuga ko mu bantu bagera kuri 500 bagize uruhare mu bujura bwo kwiba SACCO, abagera ku 153 ari bo babashije kwishyura amafaranga bibye, abandi bagiye bishyura igice cyangwa ntibishyure na make. Hari n’abagiye batoroka ubutabera ntibamenyekane aho baherereye bagera ku 103.
Ibibazo byo kwiba SACCO byagargaye cyane mu gihe zakoreshaga impapuro n’amafishi. Gusa Minsitiri Murangwa avuga ko mu gukemura iki kibazo Leta yihutiye kuzigezamo ikoranabuhanga mu gutanga servisi, ndetse ryanogeje uburyo bwo gutahura ibihombo bituruka ku micungire mibi y’imbere.
Minsitiri Murangwa yavuze ko Imirenge SACCO yagize ibi bibazo yahawe inguzanyo kugira ngo ikomeze gukora binyuze muri Banki nkuru y’u Rwanda.
Minisitiri Murangwa avuga ko mu 2019 hashyizweho itsinda ryihariye rishinzwe gukurikirana no kwishyuza abambuye SACCO habasha kugaruzwa Miliyari 2.2Frw, n’ibibazo byari mu nkiko birakurikiranwa birakemuka mu buryo bwihuse.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|