Rwinkwavu: Perezida wa Sena arasaba abaturage kuba abarinzi b’ibiti
Perezida wa Sena, Dr. Jean Damscene Ntawukuriryayo, yasabye abaturage bo mu murenge wa Rwinkwavu kurinda ibiti, mu rwego rwo ku bungabunga ubuzima bwa bo n’ubw’ibidukikije muri rusange.
Yabivuze mu muganda wo gutera ibiti wahuje abasenateri, abayobozi ku rwego rw’intara y’uburasirazuba n’abaturage b’i Rwinkwavu tariki 24/11/2012, aho Senateri Dr. Ntawukuriryayo, yibukije abaturage ko ibiti bifite akamaro kanini, ku buryo bikwiye kwitabwaho kandi bigakoreshwa mu buryo busobanutse.
Yasabye abo baturage kubungabunga ibiti byatewe, kugira ngo mu myaka izaza hatazabaho kongera gutera ibiti ku buso bwateweho ibiti uyu munsi, ahubwo hazabeho kongera ubuso buhingwaho ibiti.

Yasabye abaturage kudatema ibiti mu kajagari, umuturage akajya atema igiti mu buryo buzwi, kandi akaba yanateganyije uburyo bwo gusimbuza icyo giti ashaka gutema.
Abaturage b’i Rwinkwavu bavuze ko bishimiye kubona abasenateri bagiye kwifatanya na bo mu muganda rusange ngarukakwezi. Basaba ko byarushaho kuba byiza abayobozi mu nzego zo hejuru bagiye bamanuka kenshi bakegera abaturage, kugira ngo barusheho gusabana kuko ariyo nzira nziza ibibazo by’abaturage bikemukiramo.
Perezida wa Sena yasabye abaturage kurushaho kugira isuku mu byo bakora, anabasaba kurushaho kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Yavuze ko umuryango urangwamo ihohoterwa udatera imbere, avuga ko kudatera imbere k’uwo muryango bigira ingaruka mbi ku gihugu cyose.
Ati “Abantu bakwiye kuba bicara bakibaza kuri ibyo bibazo (Ihohoterwa) bituma umuryango udatera imbere, bituma umudugudu, akagari, umurenge n’igihugu muri rusange bidatera imbere. Iyo uri umunyarugomo mu rugo, udurumbanya n’igihugu cyose”.
Perezida wa Sena yavuze ko umutwe wa Sena wiyemeje kwegera abaturage muri iyi manda ya wo ya kabiri.
Iyo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukeneye ibitekerezo by’abasenateri bahabwa uruhushya bakajya gutanga ibyo bitekerezo mu buyobozi bw’ibanze no muri za njyanama z’uturere n’imirenge, iyo nta gahunda y’inteko rusange ya Sene iteganyijwe, nk’uko perezida wa Sena yakomeje abivuga.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|