Rwinkwavu: Imibereho y’abacukuzi bakorana na WMP Ltd yateye imbere
Abakozi b’ikigo cya Walfram Mining and Processing Company (WMP) gicukura amabuye y’agaciro i Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, bavuga ko hari byinshi bamaze kugeraho nyuma y’aho ubuyobozi bw’icyo kigo bushyiriye imbaraga mu kunoza imibereho y’abagikoramo.
Kuba imibereho y’abacukuzi igenda irushaho kuba myiza, biterwa n’uko n’ikigo ubwacyo kigenda gitera iterambere ishimishije, n’ubwo inzira ikiri ndende kugira ngo WMP gikomeze gutera imbere, nk’uko umuyobozi wa cyo Kalima Jean Malic yabitangaje.
Ati: “Ibikorwa byacu bimwe bisa naho bikiri mu nyigo kuko ubu turateganya kubona imashini zizava mu gihugu cya Czech Republic, zizaba bikora muri urwo ruganda rwacu rushya”.

Kalima yongeraho ko WPM izarushaho guteza imbere ibikorwa by’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ibyo ngo bizanajyana no gukumira ubujura bwakorerwa muri urwo ruganda ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abacukuzi n’abakora muri urwo ruganda muri rusange.
Ikigo cya Walfram Mining and Processing Company gicukura amabuye y’agaciro ya Tin na Walfram mu birombe bya Rwinkwavu, Mwili na Murama.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe by’i Rwinkwavu bwatangiye mu mwaka wa 1939 nyuma y’aho umudage witwa Gargarathos avumburiye ko mu birombe bya Rwinkwavu harimo amabuye y’agaciro ya Tin na Walfram.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|