Rwinkwavu: Arasaba abagore gutinyuka ubucukuzi kuko burimo agatubutse

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro basanga abagore bakwiye gutinyuka na bo bagashora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko ari hamwe mu hasigaye hava inyungu nyinshi.

Mukayiririza Tamari, umwe mu bagore bo muri uwo murenge bashoye imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri 2011, avuga ko mbere yo kubwinjiramo yabagaho mu buzima butari bworoshye kuko yari afite akazi kamuhemba ibihumbi 30 ku kwezi.

Mukayiririza arasaba abagore kugana iy'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro kuko hari agatubutse.
Mukayiririza arasaba abagore kugana iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro kuko hari agatubutse.

Ayo ngo ni yo yifashishaga mu gutunga urugo kandi afite abana batanu n’umugabo kandi akanayishyuraho ubukode bw’inzu babagamo.

Kuri ubu, uyu mugore avuga ko umwuga w’ubucukuzi umaze kumuteza imbere ku buryo bufatika n’ubwo yawutangiye bitamworoheye nk’uko yabidutangarije.

Ati “Sinarimfite ubushobozi kandi byansabaga igishoro kugira ngo ntangire gucukura. Maze kwigiramo icyizere negereye abadi dukora itsinda, buri wese bamuguriza muriyoni eshatu mpita ntangira ubucukuzi.”

Nyuma y’ukwezi kumwe Mukayiririza ngo yahise abona toni 15 z’amabuye agomba kunguka amafaranga 1000 kuri buri kiro, bivuze ko muri uko kwezi kumwe yungutse miriyoni 15 ahita yishyura inguzanyo yari yafashe kugira ngo abone igishoro.

Uyu mugore afite abakozi bagera kuri 50 akoresha. Bose ngo bafitanye amasezerano ku buryo abatangira ubwishingizi akanabatangira umusoro ku nyungu, abo twabashije kuvugana bakemeza ko yabafashije gutera imbere nk’uko Maboneza Vincent na Ntawigira Jean de Dieu babiduhamirije.

Maboneza ni umwe mu bamaze kwiyubakira inzu nyuma y'aho atangiriye ubucukuzi.
Maboneza ni umwe mu bamaze kwiyubakira inzu nyuma y’aho atangiriye ubucukuzi.

Bombi bahuriza ku kuba baramaze kwiyubakira, kandi ngo imiryango yabo ibayeho neza ugereranyije n’uko yari ibayeho mbere y’uko binjira mu bucukuzi.

Ibyo Mukayiririza amaze kugeraho kuva atangiye ubucukuzi mu myaka itanu ishize ngo bigaragaza ko abagore bakwiye gutinyuka imyuga ikunze kwitirirwa abagabo, akabasaba kuyoboka ubucukuzi kuko abagerageje kumwigana bamaze gutera imbere.

Mukayiririza akorana na kompanyi ya Walfram Mining and Processing ikora ubucukuzi mu birombe by’i Rwinkwavu. Iyo kompanyi ngo ni yo imuha ibirombe acukuramo amabuye, ayo abonye ikayamugurira ku buryo ahamya ko ari umwe mu bagore b’abakire nyuma y’aho yinjiriye mu mwuga w’ubucukuzi.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 7 )

bagore mutinyuke mukore imirimo yose ishobora kubabyarira inyungu ndetse no mu bukuzi bw’amabuye y’agaciro ntimuhatangwe

kalisa yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

abagore bimirijwe imbere basigaye batinyuka bakomereze aho

karigirwa yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

uziko bitangaje m ukwezi
1 5 million

bernard yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Niba bishoboka ko mwampuza nawe mubimfashemo mumpe numero ye ya telephone musabe anyobore inzira nanyuramo nange nkaba umucukuzi.Nange ndumudamu wifuza kwiteza imbere.Mbaye mbashimiye ubufasha bwanyu.Murakoze

GRACE yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Ndibaza ko gutinyuka ari ngombwa, bakanoroherezwa na kubona inguzanyo dore ko benshi nta mitungo yo kugwatiriza baba bafite

Muhire Sam yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

Birashimishije cyane umugore kwiteza imbere anyuze mubucukuzi

Isaro yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

burya ibintu byose ni mu mutwe,ubu iyo aguma mu rugo ngo gucukura amabuye y agaciro ni umurimo w’abagabo ntiyari kugera kuri iri terambere

Penina yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka