Rwimiyaga: Abasenyewe batarasubizwa amafaranga ngo bari mu gihirahiro

Imiryango umunani yakoreraga ubuhinzi mu mudugudu wa Gakagati ya 2 akagali ka Cyamunyana umurenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare ikaza kwimurwamo kubera kudakoresha ubutaka icyo bwagenewe ivuga ko kugeza magingo aya itari yasubizwa amafaranga yabo yatanze nyamara benshi barayabonye.

Kuwa 08 Werurwe 2014 nibwo imiryango 115 yakoreraga ubuhinzi ahagenewe kororerwa yatangiye gusubizwa amafaranga bari batanze bagura.

Aya mafaranga bayasubizwaga n’uwabagurishije. Uwabaga adafite ubushobozi yatangwaga na koperative Kwigira y’aborozi bo mu murenge wa Rwimiyaga. Abayafashe bwa mbere batangaje ko bashimishijwe no gusubizwa utwabo mu gihe nta kizere bari bagifite.

Bunani Edouard umwe mu basubijwe mbere abara amafaranga.
Bunani Edouard umwe mu basubijwe mbere abara amafaranga.

Kugira ngo umuntu asubizwe hagaragazwaga amasezerano yagiranye n’uwamugurishije kandi nawe ahari ariko hari imwe mu miryango itarasubizwa mangingo aya kubera kutumvikana neza n’abo baguze.

Rumashana Jean Damascene ngo yaguze hegitari imwe n’igice ku mafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 400 na Gasana Didas. Avuga ko ubu ngo yaheze mu gihirahiro kuko we adasubizwa utwe nyamara abandi bose barayabonye.

Agira ati “Iyo tubajije Gasana atubwira ko koperative izatwishyura. Twayibaza nabo bakadusubiza ko ntacyo twaguze nabo. Ubu mbega twarashobewe.”

Bakimara gusenyerwa mu nzuri bakodesherejwe amezi atanu mu mudugudu wa Gakagati 1.
Bakimara gusenyerwa mu nzuri bakodesherejwe amezi atanu mu mudugudu wa Gakagati 1.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwo bwizeza iyi miryango 8 itarishyurwa ko vuba aha biza kuba byakozwe.

Muganwa Stanley, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko gutinda ku bishyura byatewe n’uko Gasana yavugaga ko azasubiza abo yagurishije ariko ngo nyuma biramunanira.

Koperative ariko nayo ngo amafaranga yari yabaye macye hatangira inzira zo kwiguriza muri banki. Ubu ngo biri hafi gutungana ndetse ngo mu cyumweru gitaha aba baturage bazaba bishyuwe.

Babanzaga gusuzuma amasezerano abaguze bombi bahari.
Babanzaga gusuzuma amasezerano abaguze bombi bahari.

Imiryango itarasubizwa amafaranga yatanze ngo ni 8 harimo 7 yagurishijwe na Gasana Didas. Amafaranga agomba gutangwa na koperative Kwigira y’aborozi bo mu murenge wa Rwimiyaga ari nayo iyasubiza igasubirana bwa butaka ni amafaranga miliyoni zisaga gato 113.

Imiryango 115 yimuwe mu mudugudu wa Gakagati ya kabiri yose yarakoraga ubuhinzi ku buso bwa hegitari 101 zari zarahawe imiryango 12 igihe cy’isaranganya ry’ubutaka zigomba gukorerwaho ubworozi bw’amatungo maremare.

Sebasaza Gasana Emmanuel

Ibitekerezo   ( 2 )

Gusa Nangye numvaga uko biri kose abo baturage ni abanyarwanda nubwo ubutaka batabukoresheje icyo butagombaga gukoresha mwa bt it could be better when they see hw they can be helped

NgarukiyumukizaDonath yanditse ku itariki ya: 28-06-2024  →  Musubize

habe kurenganura abaturage rwose , gusa hari nigihe usanga abaturage bnabo habaho guhita barambirwa kan di ibi ibyabo biri kunozwa neza kuirango hatazamo hutihuti ejo hatazazamo ibibazo nyuma yo kuyabagezaho

karemera yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka