Rwigema agarutse muri politiki nyuma y’imyaka 10 atagaragara
Nyuma y’imyaka 10 atagaragara muri politiki, Pierre Celestin Rwigema, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, yagiriwe icyizere n’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda atorerwa guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EALA).
Rwigema w’imyaka 59, yari yatanzweho umukandida na FPR n’andi mashyaka bifatanyije, yaje ku mwanya wa kane n’amanota 72, mu bakandida umunani bari batanzwe mu matora yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 18/05/2012.
Nyuma yo gutorwa, Rwigema wari umaze imyaka irenga 10 aba mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangarije abanyamakuru ko yishimiye kongera kugirirwa icyizere. Ati “Ni ikintu gikomeye kuba nongeye kugirirwa icyizere kandi nkashyirwa mu rwego rwo hejuru”.
Rwigema wanabaye Minisitiri w’Uburezi, akimara guhunguka ntiyigeze ahisha icyifuzo cyo gusubira muri politiki igihe Perezida Kagame yaba yongeye kumugirira icyizere.
Uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu 1995 kugeza mu 2000, yagarutse mu Rwanda tariki 22/10/2011aturutse i Los Angeles muri Amerika.
Akigera mu Rwanda yatangaje ko nta bwoba afite bwo kuba agarutse mu Rwanda, ndetse anasezeranya ko azazana umuryango we mu gihe gito aranabikora.
Pierre Celestin Rwigema atangaza ko ubunararibonye yakuye muri Amerika, aho buri gihugu cyo kuri uwo mugabane kiba kifuza ko igituranyi cyacyo cyazamuka, bizamufasha kubigira inama muri aka karere.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|