Rweru: yavuze ko umugore we azazuka bigera aho umurambo utabururwa

Abaturage bo mu mudugudu wa Gikoma akagali ka Batima mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bataburuye umurambo wa Kayitesi Speciose wari umaze iminsi ushyinguye bakeka ko yazutse nk’uko byari byatangajwe n’umugabo we.

Tariki 13/03/2012 saa cyenda z’amanywa abaturage bahuruye ari benshi barimo abaje kurema isoko rya Batima ndetse n’abanyeshuri; bamwe burira ibiti abandi burira amazu bahururiye ku mva kugira ngo barebe uko Kayitesi azuka.

Nyuma rero imva ngo yaje gutigita, bumva nyakwigendera ahondagura avuga ngo bakingure. Abaturage barakamejeje bashaka ko imva yatabururwa. Saa cyenda n’iminota 15 umurambo wa Kayitesi wari umaze gutabururwa basanga isanduka irafunze ndetse n’umurambo we waratangiye kubora”.

Kayitesi yashyinguwe tariki 09/03/2012 azize urupfu rutunguranye bikaba bikekwa ko yaba yarazize amarozi. Mu ijoro ryo ku wa 12/3/2012 Ndahimana Fulgence yatangiye kuvuga ko Kayitesi azazuka bukeye bwaho saa 15h00.

Ndahimana yahise atanga n’ikimenyetso ko ku mva ya Kayitesi bazasanga hari icyahindutse; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rweru, Rwabuhihi Christophe.

Rwabuhihi avuga ko bukeye Polisi ikorera mu murenge wa Rweru yataye muri yombi Ndahimana ariko abaturage bazinduka baje kumureba abandi bajya ku mva kurindira kureba uko Kayitesi azuka. Ati “icyaje kuyoberana rero ni uko basanze umusaraba ndetse n’indabo bitari ku mva”.

Rwabuhihi atangaza ko ibi bidasanzwe muri uyu murenge kandi ko uwabeshye ko nyakwigendera azazuka bikekwa ko yari arwaye mu mutwe kandi akaba ashobora kuba ari nawe wibye umusaraba n’indabo byari ku mva.

Ndahimana we aho afungiye akomeje kwemeza ko Kayitesi bamurangaranye ngo iyo baza gutaburura imva ye ku isaha ya saa cyenda yari yababwiye baba barasanze ari muzima.

Nyuma y’ibyo ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije n’abaturage bwongeye bushyingura umurambo wa nyakwigendera.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka