Rwaza: Abaturage ngo bizeye kubona amashanyarazi nyuma y’amatora

Abatuye Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze barashimira FPR - Inkotanyi yabagejeje kuri byinshi ariko ngo bakeneye umuriro n’ubwo bizeye kuzakorerwa ubuvugizi bakawubona nyuma y’amatora.

Mukandutiye Anastasie avuga ko yari umugore ukennye none ubu akaba ari umukire
Mukandutiye Anastasie avuga ko yari umugore ukennye none ubu akaba ari umukire

Munyandamutsa Ephrem wamamaza FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, avuga ko mu byo FPR-Inkotanyi yagejeje i Rwaza, harimo imihanda, amashuri abanza n’ayisumbuye muri buri kagari, ikigo nderabuzima n’amavuriro mato (Paste de santé) na gahunda nshya y’ubuhinzi yo kuhira imyaka.

Abaturage baremeza ko FPR-Inkotanyi yabahaye byose, ngo ikibazo basigaranye ni icy’umuriro utaragera iwabo.

Mu gikorwa cyo kwamamaza FPR-Inkotanyi muri uwo murenge, kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kanama 2018, bavuze ko bategereje amashanyarazi nyuma y’umwaka amapoto ashinze ku marembo y’ingo zabo.

Abaturage bavuga ko itariki ibatindiye bagatora ku "gipfunsi"
Abaturage bavuga ko itariki ibatindiye bagatora ku "gipfunsi"

Nsababera Nepomuscene wo mu Kagari ka Kabushinge ati “Hashize umwaka tubona amapoto ashinze ariko amashanyarazi reka da, reka dutore FPR-Inkotanyi ndabizi neza nyuma y’amatora izatwibuka.”

Abenshi mu bavuga ibigwi FPR-Inkotanyi, bashima ibyo uwo muryango wabagejejeho, ariko ikibazo cyo kutagira umuriro bakavuga ko kibaremereye.

Uwamahoro Noelline wo mu Kagari ka Musezero ati “Nari umupfakazi w’umukene , nari narihebye, ariko FPR yaramfashe inyigisha umwuga. N’ubwo tutagira umuriro tukaba turi mu mwijima ariko FPR turayizera izawutugezaho nyuma y’amatora, itariki iratinze ni ku gipfunsi”.

Mu kwamamaza FPR-Inkotanyi ubwitabire buba buri hejuru
Mu kwamamaza FPR-Inkotanyi ubwitabire buba buri hejuru

Nubwo abenshi basaba umuriro, hari bamwe bashoboye kuwizanira mu ngo zabo babikesha iterambere bagejejweho, ngo ni nyuma yo gukura amaboko mu mifuka bakiteza imbere babikesha umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Mpembyemungu Winifride, umukandida wa FPR-inkotanyi mu Karere ka Musanze, yabwiye abaturage ko mu gihe bazaba batoye FPR-Inkotanyi iterambere rizakomeza n’uwo muriro basaba ukazabageraho bidatinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka