RwandAir yifurije Noheli nziza abana bafite ubumuga
Sosiyete itwara abagenzi mu ndege, RwandAir, yahaye abana bafite ubumuga bo mu murenge wa Kanombe ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 40Frw.

Aba bana bitabwaho n’Umuryango ‘Izere Mubyeyi’, basuwe n’abakozi ba RwandAir mu rwego rwo kubifuriza Noheri nziza babagenera n’ubufasha, kuri uyu wa 23 Ukuboza 2016.
Ibikoresho bahawe birimo amagare y’abafite ubumuga bw’ingingo, imbago, imyenda, ibikinisho by’abana n’ibindi, bishyikirizwa Izere Mubyeyi.
Umuyobozi mukuru wa RwandAir, John Mirenge, yavuze ko ikigo akuriye kitajya mu bucuruzi gusa ahubwo ko gikora n’ibikorwa by’ubumuntu.
Yagize ati “Twe nk’ikigo cy’ubucuruzi ibyo dushinzwe si ugutwara abagenzi gusa mu ndege, dufite n’ishingano zo kwita ku bantu babaye, badafite amahirwe nk’ayabandi.
Iyi ni yo mpamvu twaje gusura aba bana ngo twifatanye muri iyi minsi mikuru”.

Mirenge yiyemeje gukomeza gukorera ubuvugizi aba bana, kubaba hafi ndetse abemerera n’inkunga ya miliyoni 2Frw azabageraho mu minsi ya vuba.
Irafasha Patience, umwe muri aba bana basuwe yishimiye iki gikorwa, anasaba ko yafashwa kwiga imyuga.
Ati “Ndishimye cyane kuba twasuwe. Nifuza kandi ko nafashwa kwiga amashuri abanza nkayarangiza nkazakomereza no mu y’imyuga”.
Agnès Mukashyaka, umuyobozi wa Izere Mubyeyi, avuga ko igikorwa RwandAir yakoze ari icy’agaciro kuko ibikoresho yatanze byari bikenewe.
Ati “Iki gikorwa turacyishimiye cyane, ni icy’agaciro kuko mu bikoresho baduhaye harimo ibifasha abana kugenda nk’imbago n’amagare cyane ko dufite benshi batabashaga kugenda”.

Mukashema kandi agaruka ku mbogamizi bagifite mu bijyanye no gukomeza kwita kuri aba bana.
Ati “Inzu yo kwigishirizamo abana ni nto kandi bo ni benshi ndetse n’ababyeyi babo ni abakene nta cyo babikoraho.
Twifuza kandi ko Leta yatwishyurira abarimu bigisha aba bana kuko twe nta bushobozi dufite”.
Ikindi avuga ni uko abana bakeneye ubufasha bw’iki kigo ari benshi, ariko cyo kikaba gifite ubushobozi buke.

Izere Mubyeyi ifasha abana 122 bafite ubumuga. Muri bo 80 baracyahabwa ubugororangingo, n’aho abandi bari mu mashuri bariga.
Ohereza igitekerezo
|