RwandAir yemerewe gukoresha ibibuga by’indege byo mu Butaliyani

U Rwanda n’u Butaliyani byagiranye amasezerano yo kugenderana kw’Abanyaburayi n’abatuye akarere u Rwanda ruherereyemo, hakoreshejwe indege z’ibihugu byombi.

 Amb Claver Gatete, hamwe na Ambasaderi w'u Butaliyani mu Rwanda, Domenico Fornara nyuma yo gusinya amasezerano yemerera RwandAir gukoresha ibibuga by'Indege byo mu Butaliyani
Amb Claver Gatete, hamwe na Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Domenico Fornara nyuma yo gusinya amasezerano yemerera RwandAir gukoresha ibibuga by’Indege byo mu Butaliyani

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Ministiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete, hamwe na Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Domenico Fornara.

Impande zombi zivuga ko zitaramenya igihe ingendo z’indege za RwandAir cyangwa iz’indege z’u Butaliyani zizatangirira, ariko ko bidashobora kurenza umwaka umwe kugira ngo Leta y’u Butaliyani ibe yarangije gutegura ibisabwa.

Umuyobozi wa RwandAir, Yvone Manzi Makolo avuga ko ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, ibisabwa byamaze gutungana, ari nayo mpamvu Minisitiri w’ibikorwaremezo yashyize umukono ku masezerano.

Amb Claver Gatete yagize ati " Indege yacu izashobora kugwa ku kibuga cyo mu Butaliyani icyo ari cyo cyose, bikazadufasha ku bijyanye n’ubucuruzi."

"Aya masezerano azanadufasha kuba utakwishyura imisoro ku bicuruzwa biva mu Rwanda inshuro ebyiri. Tukaba duteganya kuzajyanayo ibicuruzwa birimo imboga n’imbuto".

Abayobozi bari bitabiriye isinywa ry'ayo masezerano
Abayobozi bari bitabiriye isinywa ry’ayo masezerano

Ku ruhande rw’u Butaliyani, Ambasaderi Domenico Fornara avuga ko hari ba mukerarugendo benshi baturuka i Burayi bazasura u Rwanda n’akarere ruherereyemo.

Ati" Ubukerarugendo bwahawe agaciro ku mpande zombi, Abataliyani benshi bazasura u Rwanda baje kureba ibyiza byarwo birimo ingagi zo mu misozi miremire".

Ibihugu byombi kandi byemereranijwe ko amasezerano byashyizeho umukono afite byinshi azateza imbere bijyanye n’imibanire ishingiye ku bukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka