RwandAir yahagaritse ingendo zijya n’iziva i Dubai

Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko ihagaritse ingendo zayo yagiriraga i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize iti “RwandAir ihagaritse ingendo zijya n’iziva i Dubai guhera kuri uyu wa mbere tariki 27 Ukuboza 2021”.

Yongeraho ko yihanganishije abagenzi bayo bose bari bafite itike zigomba kubafasha kugenda, ko bazasubizwa amafaranga yabo cyangwa se bakemererwa guhindurirwa itike nta kindi kiguzi basabwe ubwo iyi sosiyete izaba yongeye gufungura ingendo zayo zerekeza Dubai.

RwandAir yihanganishije abagenzi bayo ku bw’izo mpinduka zibayeho.

Iyi sosiyete itangaje ibi mu gihe mu Rwanda hakomeje kuba ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa Covid 19, aho hanashyizweho ingamba nshya zivuguruye mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bushya bw’icyo cyorezo.

Covid-19 isanzwe ndetse n’iyihinduranyije yiswe Omicron, ikomeje gukwirakwira mu bihugu byinshi byo ku isi, ku buryo uretse na RwandAir, hari n’izindi Kompanyi z’indege zabaye zihagaritse ingendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ko twumvishe amakuru ko ingendo za Dubai zakomorewe mwatubarije kdi muraba mukoze

alias kintu yanditse ku itariki ya: 9-01-2022  →  Musubize

Mwaramutse,kigalitoday murabantu babagabo dukomeje kubashimira amakuru mutugezaho gusa bishoboka mwatubariza societe ya Rwandair igihe iteganya kurekura ingendo za Dubai? Murakoze dutegereje ibisubizo byanyu byiza

alis fils yanditse ku itariki ya: 31-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka