RwandAir yahagaritse ingendo zijya i Mumbai kubera Covid-19

Kompanyi y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir), yahagaritse by’agateganyo ingendo zijya i Mumbai mu Buhinde, bitewe n’ubwiyongere budasanzwe bw’ubwandu bwa Covid-19 mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Asia.

Ibyo byaraye bitangajwe n’ubuyobozi bwa RwandAir, aho bwagize buti “Bitewe n’ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 mu Buhinde, RwandAir ihagaritse ingendo zijya i Mumbai kuva ku itariki ya 01 Gicurasi 2021 kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo”.

RwandAir yiseguye ku bayigana kubera izo mpinduka, abakiriya bayo ikaba yabasabye guhindura gahunda bakazagenda yongeye gusubukura ingendo, kandi ngo nta kiziyongera ku mafaranga bishyuye ndetse ngo n’uwabishaka yasubizwa ayo yishyuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka