RwandAir na Turkish Airlines byasinyanye amasezerano yo gusangira ibyerekezo bikoreramo

Ikigo cy’u Rwanda gikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, cyasinyanye amasezerano na Sosiyete ikomeye y’ubwikorezi bwo mu kirere yo muri Turukiya, Turkish Airlines, yo gusangira ibyerekezo ibyo bigo bikoreramo ku Isi.

Abayobozi ku mpande zombi basinye ayo masezerano
Abayobozi ku mpande zombi basinye ayo masezerano

RwandAir igeze kuri ayo masezerano (codeshare agreement), akaba aje yiyongera ku yo yasinyanye na Qatar Airlines mu 2021, afasha abakiliya bayo kubasha kugera mu byerekezo 65 muri Afurika no ku Isi muri rusange.

RwandAir yiyongereye ku bigo by’indege bisaga 30 bisanzwe bifitanye amasezerano na Turkish Airlines, yo gusangira ibyerekezo na yo.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter ku wa Gatatu tariki 05 Mata 2023, Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko ayo masezerano azafasha abagenzi bagendera mu ndege z’izi sosiyete zombi z’ubwikorezi.

Bugira buti "Aya masezerano agiye gufasha abagenzi bagendera mu ndege za Sosiyete zombi, kurushaho kugira amahitamo menshi y’ibyerekezo ndetse no guhuzwa n’Isi yose, binyuze mu byerekezo byagutse ibigo byombi bisangiye”.

Turkish Airlines ni yo Sosiyete ya mbere ifite ibyerekekezo byinshi ku Isi kurusha ibindi bigo by’indege, haba ku mugabane w’i Burayi, Aziya, Afurika n’Amerika, aho byose hamwe bibarirwa muri 340.

Mu byerekezo Turkish Airlines ijyamo harimo 52 by’imbere muri Turukiya ndetse na 263 byo ku rwego mpuzamahanga, bibarizwa mu bihugu 124 udashyizemo ibyerekezo by’indege zitwara imizigo gusa.

Imigabane ifite ibyerekezo byinshi bya Turkish Airlines ni u Burayi bufite 109, Aziya ifite 76, Afurika 55 ndetse na Amerika ifite ibyerekezo 23.

Turkish Airlines ni sosiyete yashinzwe mu 1933, ikaba imaze imyaka ikabakaba 90 itanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu ndege, berekeza mu bice bitandukanye by’Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka