RwandAir irafungura ishami mu Bubiligi mbere y’impera za Kamena

Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko mbere y’impera z’ukwezi kwa Kamena, Rwandair izaba yafunguye ishami mu gihugu cy’u Bubiligi.

Bitarenze uku kwezi RwandAir irafungura ishami mu Bubiligi
Bitarenze uku kwezi RwandAir irafungura ishami mu Bubiligi

Yabitangarije Abanyarwanda bateraniye muri gahunda ya Rwanda Day mu gihugu cy’u Bubiligi kuri uyu wa 10 Kamena 2017.

Yagize ati” RwandAir iratangira ingendo zerekeza mu Bubiligi vuba.”

Mu kwa gatanu kw’uyu mwaka RwandAir ni bwo yatangije ingendo za mbere ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bwongereza.

Inzu iri kuberamo Rwanda Day mu Bubiligi
Inzu iri kuberamo Rwanda Day mu Bubiligi

Muri iyi gahunda RwandAir yasinyanye amasezerano yo guhererekanya abagenzi na kompanyi y’indege ya Brussels Airlines na Turkish Airlines.

Aya masezerano akaba azorohereza abakiriya ba RwandAir kugera mu bihugu by’u Burayi bitabagoye.

RwandAir kandi yatangaje ko mu minsi iri imbere izatangiza ingendo mu gihugu cy’Ubuhinde, na Zimbabwe, aho iteganya kuzajya ikora ingendo zisaga 22 .

Rwanda Day yitabiriwe n'umubare munini w'Abanyarwanda n'inshuti zabo
Rwanda Day yitabiriwe n’umubare munini w’Abanyarwanda n’inshuti zabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka