RwandAir igiye gutangira ingendo Kigali-London nta handi ihagaze

Sosiyete y’Igihugu yo gutwara abagenzi mu ndege, RwandAir, iravuga ko guhera ku itariki 6 Ugushyingo 2022, izatangira gukorera ingendo hagati ya Kigali na London Heathrow nta handi ihagaze, muri gahunda yo gusubiza ibyifuzo by’abakiriya bayo.

Ubusanzwe abagenzi bajyaga i London baturutse i Kigali, mu myaka itanu ishize babanzaga guca i Brussels mu Bubiligi.

RwandAir yavuze ko ingendo hagati ya Kigali na London zizajya zikorwa kane mu cyumweru, mu gihe mbere hakorwaga ingendo eshatu mu cyumweru kandi nazo zikabanza guhagarara mu nzira.

Gahunda nshya y’ingendo za RwandAir zijya London ni buri wa Kabiri, ku wa Kane, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru saa tanu n’igice z’ijoro (23:35pm), zikagera i London saa kumi n’ebyiri na 20 (06:20am) za mu gitondo.

Ingendo zigaruka ziva mu murwa mukuru w’u Bwongereza ni saa mbiri n’igice z’ijoro (20:30pm) buri wa mbere, kuwa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru, zikagera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali saa moya za mu gitondo (07:00).

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir Yvonne Manzi Makolo, yabwiye itangazamakuru ko bishimiye gutangiza ingendo zigana i London nta handi zihagaze, ndetse amatike ngo yamaze gushyirwa ku isoko bitewe n’ubwinshi bw’abakiriya bakomeje kubagana.

Mu minsi ishize RwandAir yegukanye igihembo ubugira kabiri nka sosiyete y’ubwokorezi bw’indege y’indashyikirwa muri Afurika. RwandAir kugeza ubu ikora ingendo mu bihugu 28 byo ku mugabane wa Afurika, mu Burasirazuba bwo Hagati, mu Burayi no muri Asia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka