Rwanda Women Network yahawe igihembo cyo kurwanya ihohoterwa

Umuryango urwanya ihohoterwa mu Rwanda witwa Rwanda Women Network wahawe igihembo n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’abategarugori kubera ubutumwa butandukanye watanze bukangurira abantu gukumira ihohoterwa mu Rwanda.

Rwanda Women Network wahawe igihembo cyiswe “The Break the Silence Award” n’umuryango Avo Foundation for Women kubera ubutumwa buri ku mashusho uwo muryango ukoresha wamagana ihohoterwa.

Igishushanyo cyatumye Rwanda Women Network ihabwa icyo gihembo kigaragaza umugabo urimo guhohotera umugore kikanagaragaza ubutumwa bubyamaganira kure, bunahamagarira buri wese kugira inshingano yo kwamagana ihoterwa iryo ari ryo ryose cyane cyane iribera mu ngo kandi akagira n’umutima utabara ukanafasha uwo ibyo byago byagezeho.

Mu rwego rwo kuzirikana umunsi wahariwe abagore wizihizwa buri mwaka tariki ya 8 werurwe, muri 2012 umuryango mpuzamahanga “Avon Foundation for Women” wageneye ibihembo ibikorwa by’indashyikirwa mu kurwanya no gukangurira abantu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Indi miryango yahawe ibihembo ni Women’s Aid UK wo mu Bwongereza wahawe igihembo kitwa Storytelling Award kigenewe imiryango ikoresha uburyo bwo kubara inkuru mu kongera ubumenyi ku ihohoterwa rikorerwa abagore.

YWCA Canada yahawe igihembo cyitwa Innovation Award kigenerwa umuryango ukoresha uburyo budasanzwe (bwihariye) mu kumenyekanisha ihohoterwa rikorerwa abagore.

Breakthrough yo mu Buhinde yahawe igihembo cyitwa The Global Award for Excellence in Communications kigenewe umuryango ukora ubukangurambaga ku isi yose ukoresheje uburyo burambwe kandi bushobora kwigishwa bugakoreshwa ahandi mu kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore.

Ibi bihembo byemerejwe mu nama mpuzamahanga ya 2 yiga ku kurengera abagore ibera Washington, D.C. kuva tariki 27/02-01/03/2012 nk’uko bitangazwa n’ubuga rwa Avon Foundation for Women.

Marie Josée Ikibasumba

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka